Published Thursday , on 14 March 2019, 23:24:11 by Christophe Hitayezu


Hashize imyaka mike ibigori bitangiye kubona isoko rigari kubera inganda zikenera umusaruro mwinshi zafunguye imiryango mu Rwanda, gusa nyinshi zatangiye zikoresha umusaruro mucye cyane wo mu Rwanda nyamara kuva kera ari igihingwa cyahingwaga na benshi ndetse buri mwaka.

Iri soko rigari ryaje riteye uko abanywarwanda batamenyereye, risaba ibyujuje ibipimo runaka bitandukanye n’uko biri ku masoko nka za Nyagasambu, Kimiromko n’ayandi ubicuruza ahura n’undi muturage akamugurira nta byinshi yitayeho, ryaje risaba imiterere y’ikigori itagira imvange igaragaramo nk’ibitaka ndetse n’itagaragara nk’uruhumbu rwa “Aflatoxine” n’ibindi, ni hake cyane wari gusanga ibigori nk’ibyo mu myaka itatu ishize.

Aflatozine ni ubwoko bw’uruhumbu, ndetse ikaba uburozi kuko igira ingaruka zikomeye ku buzima iyo ibaye nyinshi mu mubiri, ikaba yanaba intandaro ya Kanseri cyane iy’umwijima.

Uku kubura aho berekeza umusaruro kubera ubu burozi bwa Aflatozine n’indi myanda yangiza umusaruro, kandi inganda zarabuze ibyo zitunganya zikabikura hanze y’igihugu, byasembuye inyota y’icyakorwa ngo barusheho kwita ku musaruro wabo, Leta n’abafatanyabikorwa mu buhinzi babibafashamo none ubu icy’ubwiza bw’umusaruro baragikemuye.

Bamwe mu bahinzi bo mu turere twa Kirehe, Ngoma na Rwamagana twabashije gusura batubwiye ko bigishijwe gusharika ibigori byabo, bakoresha uburyo buhendutse bwo kubaka inkuta z’ibiti biriho imitambiko bamanikaho ibigori bikazarinda byuma ntaho bihuriye n’umwanda.

Ubu buryo ntibuhenze kandi bwumisha ikigori neza ntaho gihuriye n’umwanda

Musafiri Ildephonse ni Perezida wa koperative COCUMAKI ihinga ibigori mu karere ka Rwamagana, ubwe ahinga Ari 86 akazezaho toni 4 n’ibiro bisaga 600.

Musafiri avuga ko mu mwaka wa 2016 koperative ayoboye yejeje toni 20 z’ibigori, umuguzi wabo PRODEV aguramo kimwe cya kabiri ku mafaranga y’u Rwanda 230 ku kilo, ibiro icumi bisigaye arabyanga kuko bitari byujuje ubwiza busabwa n’uruganda, koperative ibijyana ku isoko risanzwe ngo bigurwe n’abaturage, babigurirwa ku mafaranga 185.

Avuga ko kumenya kwita ku musaruro byanajyanye n’uburyo bwo kuwongera kuko ubu bageze aho beza hafi toni 54 ku butaka bwa hegitari 16 nk’ubwo bejejeho toni 20 bagitangira.

Mukantaganda Egidia wo mu Karere ka Ngoma avuga ko gukoresha hangari bita ku murasuro w’ibigori byanabarinze imvune zo kwanika banura, agira ati “Ubury bwo kwanika kuri hangari bunorohereza abaturage, mbere twanikaga hasi imvura yagwa bikaba umwanda ariko ubu biroroshye kandi n’ikigore gifite isuku”. Yongeraho kandi ko byagabanyije ibigori bitaka, ni mu gihe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko 15% by’umurasuro w’ibigori ugitakarira mu nzira zo gusaruro kugera bigeze igihe cyo kugurishwa.

Mukandayisenga Marie Therese nawe wo muri Ngoma avuga ko mbere bahabwaga amafaranga 80 cyangwa 90 ku kilo cy’ibigori bihunguye, ariko ubu bakaba bazabigurisha n’uruganda rwa Africa Improved Food ruzabagurira biri ku bitiritiri bagahabwa amafaranga 185 ku kiro.


Mukantaganda na mukandayisenga bakura amababi ku bigori byumye ngo babishyire mu mifuka babigurishe bidahunguye

Kagisha Cyprien ni umuyobozi wa koperative KOAIGA ikorera mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, ni koperative igizwe n’abanyamuryango 2344 igahinga kuri hegitari 200 aho yeza toni zisaga ibihumbi 8, ariko bakaba baragiraga imbogamizi z’uko uyu musaruro wose utageraga ku isoko neza kubera ubwiza bwifuzwa n’inganda.

Agira ati “Twagiraga abaguzi baza bakadusaba ubwume koperative itabasha kubona, bapima basangamo uruhumbu bakabidusubiza. Urebye nka kimwe cya gatatu cy’ibigori twejeje nibyo baguraga gusa, ibindi bikajya Nyabugogo gukorwamo ibiryo by’amatungo, ariko kuri ubu abafatanyabikorwa baduhaye imashini zidufasha ndetse n’ubwanikiro budufasha kugera ku bwiza busabwa n’abaguzi”.

Abaturage mu ngo bahinduye uburyo banikamo ibigori

Banamwana Berard ni umukozi w’uruganda Africa Improved Food, avuga ko uru ruganda rukenera ibigori bingana na toni ibihumbi 28 ku mwaka, mu myaka itatu ishize rwakoresha ibigori byo hanze rubona mu Rwanda ibingana na 20% gusa, gusa avuga ko iyi mibare igenda izamuka kuko mu mwaka wa 2018 uruganda rwabashije kubona mu Rwanda ibigori bingana na 51% y’ibyo rukenera, akavuga ko atari uko biba byabuze ahuwbo biterwa n’uko umusaruro uba utujuje ubwiza busabwa.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine, avuga ko kubungabunga ubwiza bw’umusaruro bitareba uzajyanwa ku isoko gusa kuko n’ibikoreshwa mu ngo bikwiye kuba ari ibigori byiza bidafite Aflatoxine nyinshi.

Minisitiri Mukeshimana Gerardine mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane

N’ubwo bamwe mu bahinzi bagaragaza amikoro make yo kugura bimwe mu byifashishwa mu gufata neza umusaruro w’ibigori nka shitingi n’ibindi, Minisitiri Mukeshimana yibutsa ko bitangwa kuri nkunganire kuko abahinzi baba bagomba kugira uruhare aho kumva ko byose bazajya babihererwa Ubuntu, nyamara Minisiteri ayoboye abahinzi mu makoperative atandukanye hubakwa ubwanikiro bwa kijyambere bugera kuri 525 bufite ubushobozi bwo kwanika toni 30 kuri buri bwanikiro.


Ubwanikiro bwa koperative KOAIGA ni bumwe muri 525 bwa kijyambere bwubatswe mu gihugu