Published Saturday , on 30 March 2019, 11:25:00 by Christophe Hitayezu

Mu nama rusange y’Impamyabigwi (Izina ry’intore z’abanyamakuru) yabereye i Kigali ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019 hamuritswe aho izi ntore zigeze zesa imihigo, umwe mu mihigo itaragezweho ukaba uw’ikigega biyemeje gutangiza mu rwego rwo kubaka ubukungu bw’abanyamakuru.

Abanyamakuru 354 nibo bamaze gutorezwa mu byiciro bitatu kuva mu mwaka wa 2015 mu gihe abakorera mu Rwanda bose basaga 900, intambwe ya mbere ku gushinga ikigega yabaye kubishyira mu mihigo ndetse inzego zishinzwe iterambere ry’itangazamakuru zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) n’inama nkuru y’itangazamakuru bishyigikira iki gitekerezo.

Indi ntambwe yatewe muri iyi nama ubwo itsinda ry’abanyamakuru bane ryashyizweho ryamurikaga amategeko azakigenda, bitanga icyizere ko byaba biri hafi kuva mu bitekerezo gusa bikanashyirwa mu bikorwa.

Bimwe mu bitekerezo byagaragajwe n’iri tsinda riyobowe na Ayanone Solange, harimo ko umunyamuryango azajya atanga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 2000 ariko atarenze 10.000, akaba yahabwa inguzanyo yishyurwa hagati y’amezi 4 n’amezi 6 ku nyugu ya 3% mu gihe cyose ayimaranye, n’ibindi. Gusa byasobanuwe ko ibitekerezo bizanozwa kurushaho.


Ayanone Solange asobanura amwe mu mategeko azagenga ikigega

Umukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta yashimye iki gitekerezo avuga ko cyinafasha kubaka umuco w’ubutore n’ubunyangamugayo mu banyamuryango, asaba itsinda riri kukinoza ko ryasura kaminuza y’u Rwanda nka hamwe mu babitangije ubu bikaba byarashinze imizi.

Yibukije kandi ko nta kiruta kwizigamira, yagize ati “Ibihumbi bibiri ubitse biruta ibihumbi ijana uriye, ushobora kubona na miliyoni ijana ariko iyo uziriye ziba zirutwa n’ibihumbi bibiri ubitse […]. Kugirango iki kigega kirambe, kigomba gucungwa n’inyangamugayo".


Dr. Kayitesi Usta, umukuru wa RGB

Mu mpanuro yahaye abanyamakuru yanabibukije ko itangazamakuru rishobora gukoreshwa mu kubaka ariko ko ryanasenya, kandi ko ibyo umuntu avuze atabijyana ahubwo abisiga ku Isi, bityo ko intore iba igomba gutekereza ku byo izasiga.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard yagarutse ku kamaro gakomeye k’abanyamakuru, agira ati “Abanyamakuru muratwasa twajya gusandara mukadusama”, maze atebya agaragaza ko riri mu bazamura abantu mu ntera, yitangaho urugero ati “Sinzi ukuntu umuntu yava i Nyamasheke akamenywa n’abakuru itangazamakuru ritabigizemo uruhare”.

Bamporiki yasabye ko nibiba ibishoboka yagirwa umwe mu banyamuryango b’ikigega cy’Impamyabigwi, ariko bitanakunda akagira ubundi buryo atangamo umusanzu we.

Yanasabye abanyamakuru kurushaho gukora ibifitiye igihugu akamaro, yagize ati “Kugirira umumaro u Rwanda ntibisaba gukora ibidasanzwe, bisaba gukora icyo abandi basiganiye u Rwanda rugikeneye n’ubwo kwaba kubara inkuru”.

Iki kigega kigiye gutangira kirimo amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu zemewe nk’inkunga n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere nk’uko Dr. Kayitesi uruyobora yabyijeje izo ntore, yongeyeho miliyoni ebyiri kuri eshatu zari zemewe n’uwo yasimbuye kuri uyu mwanya, asaba ko cyakwihutishwa gutangizwa hakaboneka konti aya mafaranga agomba gushyirwaho.

Ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017, nyuma y’umukino wahuje Impamyabigwi icyiciro cya mbere n’Impamyabigwi icyiciro cya kabiri kuri Sitade Mumena i Nyamirambo, nibwo Prof Shyaka Anastase wayoboraga RGB yatangaje bwa mbere inkunga kuri iki kigega ingana na Miliyobi eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.