Published Tuesday , on 2 April 2019, 16:59:58 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bamenyeshejwe ko impamyabumenyi z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu nderabarezi (TTC) ndetse n’ay’inyigisho rusange (General Education) mu mwaka w’amashuri 2018, zabonetse ndetse banahabwa igihe cyo kuzifata.

Mu itangazo ryasohowe n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda, REB, ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’icyo kigo, Dr. Ndayambaje Irénée, bigaragara ko abayobozi b’ibigo by’amashuri birebwa n’iryo tangazo bazatangira kujya kuri iki kigo bahana imyanya hakurikijwe intara baherereyemo.

Ni igikorwa kizatangira ku itariki 03 Mata kigasozwa ku itariki 29 Mata ku cyicaro cy’iki kigo mu Mujyi wa Kigali.

Hazabanza kuza ibigo byo mu Mujyi wa Kigali, hasoze ibigo byo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Reba ibikubiye mu itangazo byose