Published Sunday , on 1 December 2019, 19:07:17 by Christophe Hitayezu

Imurikagurisha rimaze kumenyerwa mu Rwanda rizwi nka ’Egypt and Middle East Expo’, ryari rimaze umwaka ryarimuriwe mu nyubako ya MIC mu mujyi wa Kigali, kuri iyi nshuro ryagaruwe i Remera muri Petit Stade akaba ari ho rizabera kuva tariki 13 kugeza 30 Ukuboza 2019.

Ashraf Mahmoud ukora muri Smart Egypt itegura iri murikagurisha, avuga ko umwaka ushize ndetse no mu mpera za Mata uyu mwaka ryabereye muri MIC, ariko kubera umubare munini w’abaryitabira hakaba harabaye hato bikaba ngombwa ko basubira aho ryaberaga i Remera.

Avuga ko hazitabira hafi ibihugu icumi kandi ibicuruzwa bikagurishwa make dore ko ari ibiciro by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, abagura bike n’abarangura byinshi bakazajya bagurishwa nk’uko umuntu yabisanga Dubai, Singapore n’ibindi bihugu bizaba bihagarariwe.

Ibi bizafasha abaguzi baba aba bike n’abarangura kuzigama amafaranga y’ingendo n’ibindi byagendaga mu kujya kurangura muri ibyo bihugu. Iri murikagurisha riza mu Rwanda kabiri mu mwaka, riba ririmo ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga rigezweho, imyambaro, ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, amatapi, imitako ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni.