Published Wednesday , on 21 November 2018, 22:43:06 by Christophe Hitayezu

Ku nshuro ya 10, imurikagurisha ritegurwa n’isosiyete yo mu gihugu cya Misiri yitwa Smart Egypt rikitabirwa n’ibihugu bitandukanye rigiye kongera kubera i Kigali muri uku kwezi k’Ukuboza.

Mu kiganiro twagiranye na Asharf Mouhmud uri mu baritegura yavuze ko rizatangira tariki 15 rigere tariki 30 Ukuboza uyu mwaka wa 2018, rikazabera mu nyubako y’ubucuruzi yitwa MIC iherereye mu mujyi wa Kigali rwa gati.

Avuga kandi ko abamurika bazaturuka mu bihugu 7 bitandukanye byiganjemo ibyo mu burasirazuba byo hagati ndetse na bike byo muri Afurika.

Kuva ritangiye kubera mu Rwanda, iri murikagurisha ryitabirwa n’abasaga ibihumbi bibiri ku munsi kandi rigaha akazi abanyarwanda basaga 80 mu byumweru bibiri rimara.

Uretse abaguzi basanzwe begerezwa ibikoresho byiza kandi bikomeye kuri make, n’abacuruzi bashaka kurangura baba batekerejweho bakarangura bitabaye ngombwa gukoresha menshi mu matike n’ibibatunga bajya hanze y’u Rwanda kubizana.