Published Thursday , on 26 May 2022, 12:35:00 by NONAHA

I Remera mu mujyi wa Kigali hatangiye imurikagurisha ritegurwa n’isosiyeti yo mu gihugu cya Misiri rimaze kumenyerwa ko riba kabiri mu mwaka.


Ugitangira kumanuka uturutse ahazwi nko kwa Rwahama werekeza mu Giporoso uhita ubona ahari kubera iri murikagurisha

Kuri iyi nshuro, iri murikagurisha ryimuriwe mu nyubako ya Notre Dames des Anges iherere ku muhanda w’amabuye werekeza kuri gare ya Remera uturutse ahazwi nko kwa Rwahama.

Iri murikagurisha ririmo ibikoresho bitandukanye ndetse n’imyambaro byaturutse mu bihugu bitandukanye. Abararitegura bakaba bakangurira abacuruzi basanzwe bajya kurangura hanze bibahenze ko uyu ariwo mwanya ngo bazigame ibyo batakazaga mu ngendo.

Uretse abarangura kandi, n’abakeneye kugura ibikoresho byo mu nzu, mu gikoni, imyambaro itandukanye, n’ibindi byinshi kandi ku biciro bijyanye n’ubuziranenge bwabyo bahanyarukira bagahaha.

Amwe mu mafoto y’ibirimo.