Published Monday , on 12 February 2018, 21:24:24 by Christophe Hitayezu

Kuva tariki ya 7 Ukuboza 2017, hashyizweho amabwiriza agenga ubucuruza bw’ibirayi hagendewe ku myanzuro y’inama yahuje Minisiteri y’ubucuruzi, iy’ubuhinzi ndetse n’iy’ubutegetsi bw’igihugu yabaye tariki 6 Ukuboza 2017, hemezwa ibiciro ntarengwa kuva ku muhinzi kugera ku muguzi ukeneye ibyo arya, hanemezwa ko uzanyuranya na yo azahanwa n’itegeko No 15/2001 ritunganya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu,rigena amande ari hagati y’ibihumbi 20 na Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda hakurikijwe uburemere bw’icyaha.

Ubwo yasuraga abanyamakuru bakoreraga amahugurwa mu karere ka Musanze ku wa kane tariki 7 Mutarama 2018 bakamubaza ku byerekeye ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu bucuruzi bw’ibirayi, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yakomoje kuri ubu bucuruzi anavuga impamvu amande yagiye azamurwa byose hagamijwe guca ubucuruzi bugusha mu bihombo abahinzi b’ibirayi.

Guverineri Gatabazi yagize ati "Twatangiye tubaca amande make y’ibihumbi 20, turazamura kugera ku bihumbi 100. Niba umuntu aguriye umuturage ku mafaranga 70 ku kilo, agapakira Fuso ya Toni icumi agatanga ibihumbi 700, akagenda ku isoko akabigurisha ku 150, agakuramo miliyoni imwe n’igice, uyu biramworoheye gutanga amande y’ibihumbi ijana, aya magana abiri, ndetse biramworoheye gutanga amande y’ibihumbi magana atatu kuko azi ko n’ubundi azasigarana inyungu ejo agasubirayo akarangura ibindi, niyo mpamvu byageze aho bacibwa amande y’ibihumbi magana atanu ndetse bizagera n’aho bacibwa na miliyoni 2".

[Ifoto] Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV

Akomeza asobanura ko nyuma yo gufata ingamba, abahinzi bakomeje gukorana n’abamamyi, atanga urugero aho umuhinzi na perezida wa koperative bumvikanaga n’umucuruzi ngo bandike ku nyemezabwishyu ko baguze ku giciro cyemewe ariko yajya gupakira ibirayi mu baturage akishyura ku mafaranga ari hasi, abo ngo bakaba baragiye bafatwa bakarekurwa hakurikijwe amateko batanze na ya mande asabwa n’itegeko.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kuvumbura ko hari amayeri bakoresha bagakomeza guhenda abahinzi, abacuruzi bahinduye uburyo babikoragamo bafatanyije na bamwe mu bayobora amakusanyirizo y’ibirayi, noneho umucuruzi akagenda agashyira kuri konti ya koperative amafaranga angana n’agurirwaho byemewe, abayobozi ba koperative bakagenda bagafata ya mafaranga, bagasubiza umucuruzi mu ntoki asigaye babariye umuhinzi kuri cya giciro kimuhenda, abo nabo hakaba hari abafashwe.

Ibibazo birimo ubushobozi buke bw’amakoperative bwo kugura umusaruro, ubumenyi buke mu gucunga umutungo kw’abayobora amakoperative acunga amakusanyirizo ndetse n’ubunyangamugayo buke kuri bamwe, ni bimwe mu bikibangamiye intego z’ishyirwaho ry’amakoperative acunga amakusanyirizo yari yitezweho gufasha mu iyubahirizwa ry’ibiciro by’ibirayi byashyizweho na Minisite y’ubucuruzi kuva ku muhinzi kugera ku muguzi wa nyuma.