Published Wednesday , on 21 November 2018, 14:32:51 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Umunya Brazil Neymar Junior n’umufaransa Kylian Mbappe ni abakinnyi mpuzamahanga bamwe mu bafatwa nk’inkingi za mwamba mu mupira w’amaguru ku isi, aho amakuru yabo akurikiranwa n’abatari bake hirya no hino ku isi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri amakipe yabo y’ibihugu yakinaga imikino ya gicuti aho ikipe ya Brazil ya Neymar yacakiranaga na Cameroon, naho ikipe ya Mbappe y’igihugu cy’u Bufaransa igahangana na Uruguay.

N’ubwo iba ari imikino ya gicuti hagati y’amakipe yombi, ishyaka ntiribura ku mpande zombi ndetse bamwe bakanahavunikira.

Kuri iyi nshuro abakinnyi batahiriwe n’iyi mikino ni Neymar na Mbappe bakinana mu ikipe ya Paris saint Germain yo mu gihugu y’u Bufaransa, nyuma y’iminota 8 gusa nibwo uyu mukinnyi yasohotse mu kibuga agize imvune naho ku mukino wahuzaga Urguay n’u Bufaransa, nyuma yo kugongana n’umunyezamu wa Urguay, Martin Campara, ku munota wa 39, umukinnyi Mbappe yahise asohoka mu kibuga ku bw’imvune y’urutugu yari agize.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, Neymar yatanze ikizere ahumuriza abafana, yanditse ati’’ Mwarakoze mwese mwanyifurije gukira vuba, gusa nta mvune ikomeye nagize’’.

Ku ruhande rwa Mbappe, umutoza Didier Deschamps yemeje ko n’ubwo abaganga bari butangaze iby’impamo ku mvune ya Mbappe, ariko nta gihambaye ku mvune ye, yagize ati ”Ni byo Mbappe yagize ikibazo ku rutugu, ariko mu by’ukuri nta kibazo gikomeye gihari kuko nta kurira cyangwa kugaragaza ububabare cyane’’.

N’ubwo aba bakinnyi bose bavunitse, amakipe yabo yatsinze kuko Brazil yatsinze igitego 1 ku busa bwa Cameroon naho u Bufaransa bugatsinda Urguay 1-0.

N’ubwo bavunitse hari icyizere cyuzuye ko ibi byamamare bizagaragara ku mukino w’ishiraniro bafitanye n’ikipe ya Liverpool mu ma rushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi azwi nka UEFA Champions league.

Twabibutsa ko Liverpool iheruka gutsindira mu Bwongereza ikipe ya Paris Saint Germain 3-2, naho umukino uzahuza aya makipe yombi ukazaba ku wa Gatatu ku italiki 28 Ugushyingo 2018 i Paris mu Bufaransa.