Published Thursday , on 7 May 2020, 14:43:38 by Iritararenga Dieudonne

Iyi mvura yibasiye intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda cyane cyane uturere twa Gakenke, Musanze na Nyabihu. Inzu zagwiriwe n’inkangu, imihanda n’imirima biratenguka.

Kugeza ubu abantu 21 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’izi nkangu nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’abayobozi batandukanye bo muri utwo turere.

Deogratias Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenka yatangaje ko mu murenge wa Muzo hamaze kubarura abantu bagera ku 9 bamaze guhitanwa n’imvura.

Bwana Nzamwita avuga ko aba bishwe n’amazi menshi yamanuye inkangu ku misozi zikagwira inzu, ndetse n’umugezi wayobeye mu mudugudu w’abaturage.

Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba bamenye ko hari inkangu zaguye ariko batarabona amakuru yose y’ibyangiritse.

Nzamwita ati: "Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu".

Umuturage wo mu murenge wa Rusasa avuga ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Ati: "Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa"

Amakuru ava muri uyu murenge aremeza ko hari abantu babiri babonetse bapfuye mu ngo eshatu zarimo abantu zagwiriwe n’inkangu, abandi bakaba bagishakishwa.

Abahatuye bavuga ko hari imbogamizi yo kugeza kwa muganga abo babonye bagihumeka kubera imihanda yangiritse.

Antoinette Mukandayisenga uyobora akarere ka Nyabihu avuga ko imvura yaraye igwa ijoro ryose "yangije ibintu byinshi; imirima, imihanda, inzu, haburiramo n’abantu".
Muri aka karere harabarurwa abantu 10 bishwe n’imvura.

Ati: "Imihanda yangiritse hirya no hino mu karere kubera inkangu, muri rusange turacyakurikirana ntituramenya ibimaze kwangirika byose.

"Ariko ubu twabonye abantu 10 bapfuye, batandatu(6) bo mu murenge wa Shyira n’abandi bane(4) bo mu murenge wa Rurembo".

Madamu Mukandayisenga avuga ko abasenyewe inzu zabo bari kubashakira aho bacumbika.

Ati: "Ikindi navuga ntabwo basenyewe biturutse ko batuye nabi, batuye ahantu mu kibaya, imisozi yagiye ituruka hejuru ikamanuka ari minini cyane ikaza igakubita, ibyo byabaye ari nijoro birabatungura, yenda iyo biba kumanywa bari guhunga".

Mu karere ka Nyabihu Umurenge wa Shyira, mu isoko rya Vunga, umugezi wa Mukungwa wuzuye ujya mu mirima y’abaturage unagera mu nzu z’abaturage