Published Thursday , on 4 April 2019, 15:37:32 by Christophe Hitayezu

Mu rwego rwo kubaka ubuhinzi bw’umwuga, Leta y’u Rwanda yatekereje ku cyakoroshya ishoramari mu buhinzi kandi kikubaka icyizere mu bashoramari, hatekerezwa ku bwishingizi. Mu mwaka wa 2017, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yijeje abanyarwanda ko hari miliyoni 200 zo kunganira abahinzi mu bwishingizi bw’ibikorwa byabo, icyo gihe nta cyakozwe dore ko iyi gahunda yari itaranemezwa n’inama y’abaminisitiri.

Mu biganiro urugaga rw’abikorera rwagiranye n’abadepite tariki 10 Gicurasi 2017, rwagaragaje ko ubumenyi no kutagira ubwishingizi mu buhinzi bikiri imbogamizi mu iterambere ryabwo.

Mu nyandiko y’ingengo y’imari dukesha komisiyo y’ingengo y’imari mu nteko Ishinga Amategeko, hagaragaramo ko mu mwaka wa 2017/2018, umushinga w’ubwishingizi mu buhinzi wagenewe miliyoni magana abiri na makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (220,000,000Fwr). Ibi kandi byanavuzwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Gerardine, hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku Mulindi ahabera imurikagurisha ry’ubuhinzi n’ubworozi tariki 22 Kamena 2017. Icyo gihe yijeje abahinzi n’aborozi ko aya mafaranga ahari.

Muri Nyakanga 2017 ubwo impeshyi yatezaga impaka ndende ku nzara yavuzwe Iburasirazuba abandi babyita amapfa, uwari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, yabwiye Abadepite ko “guhera muri Nzeri 2017 MINAGRI igiye gutanga miliyoni 200 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 mu mushinga wo gutera inkunga ubwishingizi mu buhinzi uzakorwa ku bufatanye n’ibigo by’ubwishingizi.” Gusa uyu mwaka warangiye nta muhinzi, umworozi cyangwa koperative yunganiwe muri ubwo buryo nk’uko byemezwa na Dr. Semwaga Octave ushinzwe igenamigambi rya MINAGRI.

Marion Nirere uyobora agashami gashinzwe imishinga ihurijwe hamwe muri MINAGRI (SPIU), avuga ko aya mafaranga atari ayo kunganira abishinganishije gusa. Ahubwo ngo yakoreshejwe mu bikorwa by’ubukangurambaga kuri iyi gahunda, ingendo mu turere, ibiganiro ndetse no guhugura abaveterineri n’ibigo by’ubwishingizi. Avuga ko muri yo harimo ayabaga agenewe guhabwa uguze ubwishingizi n’ubwo atashatse kutubwira umubare.

Mu Kiganiro Minisitiri Mukeshimana yagiranye n’abanyamakuru tariki 14 Werurwe 2019, we yavuze ko miliyoni 200 zari zagenewe iyi gahunga mu mwaka wa 2017/2018 yakoreshejwe ibindi, gusa ntiyavuga ibyo ari byo.

Dr. Semwaga avuga ko impamvu umwaka ushize iyi gahunda itashyizwe mu bikorwa ari uko hajemo abafatanyabikorwa bashaka kuyitera inkunga barimo abanyamaroke, abahinde babifitemo ubunararibonye na FARA, bityo baba baretse, ibyo asobanura ko ari nko gusubira inyuma kugirango usimbuke kure. Agira ati “Muri MINAGRI nta n’umwe uracunga iby’ubwishingizi, urumva ntitwari kugenda nk’impumyi kandi tubonye abatuboneshereza”.

Biteganyijwe ko Leta yakabaye itanga nkunganire kuri koperative cyangwa umuhinzi/umworozi ugannye ikigo cy’ubwishingizi, angana na 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi naho umuhinzi cyangwa umworozi akishyura 60%.

Mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2018/2019, iyi gahunda yagenewe miliyoni Magana atatu na makumyabiri (320,000,000Frw) atarimo inkunga cyangwa inguzanyo z’amahanga, yasohotse mu igazeti ya Leta yo ku itariki 30 Kamena 2018. Amezi abiri asigaye y’iyi ngengo y’imari aramutse ashize ntawe uhawe 40% agenewe ubwunganizi bwa Leta, miliyoni 540 zaba zishije icyo zagenewe kidakozwe.

Ubukangurambaga n’amahugurwa ku bagenerwabikorwa byo byageze he?

MINAGRI ivuga ko izatangirana n’igeragezwa ku gihingwa cy’umuceri mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Bugesera na Gisagara ndetse n’ibigori mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Ngoma, Gicumbi, Rwamagana, Huye na Rulindo, hamwe n’ubworozi bw’inka z’umukamo mu turere twa Musanze, Nyanza, Rwamagana, Gicumbi, Gatsibo, Nyagatare, Burera na Ruhango.

Twagerageje kuvugana n’amwe mu makoperative y’ubuhinzi n’ubworozi muri tumwe mu turere iri gerageza rigomba gutangirizwamo, dusanga nta makuru menshi babifiteho.

Musafiri Alphonse, umuyobozi wa koperative COCUMAKI ikorera ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Rwamagana, atangira aduha ubuhamya ko bajya bahura n’ibiza bikabahombya, agira ati “Umwaka ushize haguye imvura haza amazi atunguranye yangiza hegitari zigera muri 2 z’ibishyimbo byari bigeze mu gihe cy’imiteja, twabigeneye agaciro dusanga twahombye nka toni 3 z’ibishyimbo bifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice”.

Akomeza agira ati "Mu gihembwe cy’ihinga gishize hari umugabo wo muri MINAGRI waje atuganiriza ku byo ubwishingizi, twumva icyo kintu ari kiza twemeza ko guhera muri Kanama tuzatera ibigori dufite ubwishingizi. Gusa ntiyatubwiye ibyo kutwunganira ariko bibaye bihari byaba ari byiza cyane”.

Karangwa Eugene uhagarariye koperative COEGA ikorera ubworozi mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Mwendo avuga ko bakunze guhura n’ibiza bagahomba bakabyimenyera. Aremera ko iby’ubwishingizi bigeze kubiganirizwaho ariko ibyo kunganirwa na Leta ntabyo bazi, gusa akavuga ko bunganiwe byabafasha.

Kagisha Cyprien we ni umuyobozi wa Koperative KOAIGA nayo ihinga ibigori mu karere ka Kirehe, nawe ahamya ko ubuhinzi buhura n’ibihombo bishingiye ku biza, yagize ati “Mu gihembwe cy’ihinga A 2017 hatse izuba ryinshi umusaruro uba muke cyane, nko kuri hegitari isanzwe yeraho toni enye twakuragaho toni imwe y’ibigori gusa, cyangwa nayo ntiyuzure, ugasanga hahombye eshatu kandi duhinga kuri hegitari ibihumbi bibiri, no muri uyu mwaka mu gihembwe cy’ihinga A twahombye nka toni 2 kuri hegitari bitewe n’izuba”.

Asobanura ingano y’igihombo, yagize ati “Ku musaruro koperative ifata amafaranga 10 ku kilo, iyo habonetse toni imwe kuri hegitari, tubona toni 2000 kandi twagakwiye kubona toni 8000, urumva ko tuba duhombye toni 6000”.

Avuga ko nko mu myaka 3 ishize bagerageje gushaka ubwishingizi ariko umwishingiza arabambura yanga kubishyura ibihombo nk’uko bari babisezeranye. Avuga ko Leta iramutse ibigiyemo byabaha icyizere ko bizakorwa neza. Gusa avuga ko nko muri Mutarama uyu mwaka hari umukozi wa MINAGRI wabahamagaye, ababwira ko azabasura akabibaganirizaho ariko na n’ubu bakimutegereje.

Ni gahunda yemejwe na Guverinoma ndetse n’inteko Ishinga Amategeko

Inama y’abaminisitiri yemeje gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi yabaye tariki 19 Ugushyingo 2018 n’ubwo yari yayemereje ingengo y’imari kuva muri 2017.

Asobanuro uko iyo ngengo y’imari yabonetse, Dr. Semwaga yagize ati “Twese twabonye ko ubwishingizi mu buhinzi ari ingenzi, dukora isobanurampamvu twerekana ko Leta ikwiye kugira uruhare iha abahinzi noneho tukabikora tubyita igerageza, ni uko ayo mafaranga yaje, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yarayibonye kandi amafaranga irayatanga”.

Gusa Depite Prof. Munyaneza Omar ukuriye komisiyo y’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko ubusanzwe ingengo y’imari ya Leta ikoreshwa mu gikorwa cyemejwe n’inama y’abaminisitiri ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko.

Asobanura inzira bicamo, yagize ati “Ibigo bigenerwa ingengo y’imari ni byo biyitegura, bikayiganira na MINECOFIN, bamara kuyemeranywa ikajya mu nama y’abaminisitiri, yayemeza ikajya mu nteko ishinga amategeko ikagira ibyo ihinduramo cyangwa ikabyemeza. Noneho Inteko Ishinga Amategeko ikabisubiza MINECOFIN ikabinoza ikurikije ibyo Inteko yasabye, yarangiza ikabisubiza mu nama y’abaminisitiri bayemeza noneho igasohoka mu igazeti ya Leta. Iyo bimaze gutangazwa na Perezida wa Repubulika binyuze mu igazeti nibwo iyo ngengo y’imari itangira gukoreshwa”.

Iyi gahunda yitezweho gufasha iki ubuhinzi n’ubworozi?

Nk’uko bigaragara mu isobanurampamvu rya MINAGRI kuri iyi gahunda, ubwishingizi mu buhinzi bugamije kugoboka abahinzi mu gihe cy’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ikirere ndetse n’indwara, ibyorezo ku matungo (imvura nyishi iteza imyuzure, izuba riteza amapfa, imiyaga) mu gihe ahuye n’igihombo gikomotse kuri ibi biza akishyurwa.

Bunagamije kwongera ingano n’umubare w’abahinzi bahabwa inguzanyo mu buhinzi bufasha umuhinzi gukorana n’ibigo by’imari mu gihe akeneye inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi, byorohera kandi ikigo cy’imari gutanga inguzanyo kuko umuhinzi aba yafashe ubwishingizi bityo yahura n’igihombo gikomotse ku biza, ibyorezo n’indwara adafite ubushobozi bwo guhangana nazo, bikoroshya kwishyura umwenda banki iba yahaye umuhinzi.

Iyi nkuru yatunganyijwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ)