Published Saturday , on 29 June 2019, 11:01:41 by Christophe Hitayezu

Abakurikiranira hafi uburezi bushingiye ku myuga n’ubumenyingiro, bavuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’imyumvire aho urubyiruko rwumva ko kwiga imyuga ari ukubura uko rugira, gusa iki ni ikibazo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic buvuga ko buzi kandi kiri mu bigomba kwitabwaho.

Ibi byagaragajwe ku wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, ubwo ubuyobozi bw’ikigo Rwanda Polytechnic (RP) gihuza za IPRC n’andi mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bwashyiraga ahagaragara gahunda y’imyaka itanu iri imbere igamije iterambere y’uburezi bushingiye ku bumenyingiro.

Dr. James Gashumba, umuyobozi wa RP, agira ati, “Ibintu by’imyuga n’ubumenyingiro nibyo bihidura isura y’iterambere ry’igihugu, urebye za Korea, Singapore, n’ibindi, usanga ari byo bagiye bishingiraho. Hano mu Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika, bisa n’aho twabaye nk’abata umurongo ibintu by’imyuga n’ubumenyingiro bigasa n’ibisuzuguritse, n’umwana akiyumvamo ko ashaka kujya muri kaminuza, byamunanira ati ‘byanze reka mpfe kujya kwiga imyuga n’ubumenyingiro’, ariko usanga ari ukwibeshya kuko nta gihugu cyateye imbere kidafite uburezi bushingiye ku myuga buteye imbere”.


Dr. James Gashumba, umuyobozi wa Rwanda Polytechnic

Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo guhindura iyi myumvire no kubaka imyuga yo ku rwego ruri hejuru, ikigo cya Rwanda Coding Academy kiri i Nyabihu kiri mu by’imyuga byakira buri mwaka abana 60 bafite amanota meza mu gihugu, bakaba bizeye ko bazagaragaza impinduka mu ikoranabuhanga ubwo bazaba basoje kuko bazakomeza no mu byiciro bya Kaminuza na Masters.

Dr. Marie Christine Gasingirwa, ushinzwe iterambere ry’ubumenyi mu Nama y’Igihugu y"Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), avuga ko ikibazo cy’imyumvire gihari, agira ati, "U Rwanda rwashyize imbere kwigisha imyuga, uretse no kuba inatanga akazi ariko no kugirango duhindure n’imyumvire, uzi ko tubisuzugura kenshi ngo mu myuga hajya abananiwe, ariko biriya bihugu byateye imbere byatejwe imbere n’imyuga. Inkingi ya mbere ni ukugirango duhindure imyumvire, kuko nituyihindura bizoroha kugirango bashyire mu bikorwa gahunda yo kuzamura kwigisha imyuga".

Lucy Schalkwijk ukora muri GIZ wari uhagarariye abafatanyabikorwa ba RP, avuga ko biteguye gushyigikira Leta guteza imbere uburezi bushingiye ku myuga n’ubumenyingiro kandi hitabwa ku ireme ry’uburezi. Avuga ko ari iby’ingenzi kwigisha ibijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo kandi n’ababyize bagasoza bashoboye.

Leta ifite intego y’uko imyuga n’ubumenyingiro byitabirwa kurusha ubundi burezi nibura ku kigero cya 60%. Mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwari rufite amashuri 63 y’imyuga n’ubumenyingiro yigwamo n’abagera ku 51,773, ariko ubu akaba amaze kugera kuri 342 yigwamo n’abagera ku 97,144.