Published Friday , on 19 July 2019, 21:07:53 by Christophe Hitayezu

Kuba hari abakora ibikorwa bishya mu ikoranabuhanga bigashingira ku mico y’ahandi ndetse hakaba n’ubushake buke mu kwiga imyuga n’ubumenyingiro bishingiye ku ikoranabuhanga, ni bimwe mu bigaragaza ko hari ikibazo cy’imyumvire idindiza iterambere ry’urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho ku wa kane tariki 18 Nyakanga 2019, mu biganiro Ikigo cya Korea gishinzwe imibanire n’ibindi bihugu (KOICA) cyagiranye n’abakora mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Siboniyo Felix, umuyobozi w’ishami rishinzwe imishinga mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, avuga ko imyumvire iri mu bikwiye guhinduka, agira ati, "Urebye nko mu kigo cya KOICA kigamije guteza imbere ikoranabuhanga giherutse gufungurwa, usanga abantu batabyitabira cyane kandi nta kiguzi, ngo bakeneye guhabwa n’amafaranga! Hari ubwo ureba filimi zo mu Rwanda, ugasanga yakorewe ino ariko mu buryo bwa kinyamerika. Ibyo byose bigaragaza ko hari cya kibazo cy’imyumvire".


Siboniyo Felix

Misago Wilson uhagarariye Zacu Entertainment igamije guteza imbere sinema nyarwanda, avuga ko ari ikibazo kuba hari abaka amafaranga ngo bahabwe ubumenyi ndetse ko imyumvire nk’iyi ikwiye guhinduka, agira ati, "Ubumenyi ni amafaranga kandi ubumenyi burahenda, sinumva rero uwaka amafaranga ngo abuhabwe nkaho atazi ko ari bwo buzatuma abona amafaranga”.

Umuyobozi wungirije uhagarariye KOICA mu Rwanda, Myung Keun Choi, avuga ko iki kigo cyashyizweho mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse no gushyigikira imishinga y’ikoranabuhanga mu Rwanda.


Myung Keun Choi, Umuyobozi wungirije uhagarariye KOICA mu Rwanda

Iki kigo cya ICT Innovation Center kiri ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, cyuzuye gitwaye miliyoni zisaga eshanu n’igice z’amadolari ya Amerika, gitahwa tariki 20 Nyakanga 2019. Cyatangiranye abanyeshuri 30 ariko ubu kikaba gisigayemo 26 kuko bamwe bahagaritse amasomo ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba badahabwa amafaranga n’ubwo bigira ubuntu.


ICT innovation Center