Published Sunday , on 23 October 2022, 07:22:27 by Aisha Umukobwa

Igishushanyo mbonera cyemejwe n’akarere ka Rubavu cyagaragazaga ko inkingi iri soko rizicaraho zigomba kugira ubugari bwa santimetero 500 maze abubatsi barazigabanya kugera kuri sentimetero hamwe 300 ahandi 200, ibikoresho byagabanyijwe kugira ngo ubugari bungane butyo bikaba bifite agaciro ka miliyoni 275 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni isoko rimaze imyaka isaga 12 ryubakwa,ku bufatanye bw’akarere ka Rubavu ndetse n’ihuriro ry’abikorera muri aka karere bibumbiye mu cyitwa Rubavu Investment Cooperative RICO.

Ingengo y’imari yo kuryubaka igizwe n’uruhare rw’akarere ka Rubavu rungana n’asaga miliyari ebyiri n’aho urwa RICO rukangana na miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Bitewe n’amakosa agaragara mu myubakire y’iri soko,nta ruhande na rumwe muri abo rushobora gukekeranya igihe imirimo yo kuryubaka izarangirira.

Igiteye impungenge cyane,ni uburyo inkingi iri soko ryubatse mu buryo bugeretse ryicayeho zagabanyirijwe ubugari.

Ubwo minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. Ngabitsinze Jean Chrisostome yasuraga iri soko muri iki cyumweru gishize,Perezida wa RICO bwana Twagirayezu Pierre Celestin yabwiye itangazamakuru ko ibi ari igihombo akarere kashatse kugereka ku bikorera.

Ati: " Ibitereko by’inkingi byagombaga kuba bifite ubugari bwa sentimetero 500 ariko isoko ryahawe abikorera rifite ubugari bwa 350 kumanura murumva ko ari igihombo cya miliyoni 275 akarere kashakaga kugereka ku bikorera kugira ngo bikorere ibi bibazo byose."

Bamwe mu banyamuryango ba RICO bavuga ko hari byinshi batumvikanaho n’akarere bijyanye n’amasezerano basinyanye.

Kuba ibyo bumvikanye mu gishushanyo mbonera byarahinduwe(harimo ibipimo by’ubugari bw’inkindi zishyigikira isoko ryose) ubwo imirimo yo kubaka iri soko yegurirwaga abikorera ni kimwe muri byo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildefonsi yemera ko kuba ibipimo by’izi nkingi byaragabanjije ari ikibazo ku buziranenge bw’iri soko.

Ati: " Iki kibazo cy’ibitereko by’inyubako y’isoko twarakimenye dusaba RICO ko yabikosora ku mafaranga yabo noneho ayo bakoresheje bakayakura ku migabane y’akarere."

Ubu busabe bwa Meya bushobora kutazashyirwa mu bikorwa kuko mu byo bamwe mu banyamuryango ba RICO bavuga ko akarere katubahirije kandi bikubiye mu masezerano harimo no kuba hari ibyo bavuga ko ’babeshwe’ bijyanye n’ubushobozi ntibabihabwa n’ubwo batasobanuye mu buryo burambuye ibyo ari byo.

Ni nyuma y’uko hagaragajwe ko imirimo imaze gukorwa yatwaye miliyari 2.18 z’amafaranga y’u Rwanda,isigaye ikaba iteganya gutwara 2.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Meya Kambogo yabwiye Ministre ko imirimo yo gukomeza kubaka iri soko yakomeza ari uko amakosa yose bamugaragarije yakosowe.

Ministre Ngabitsinze yavuze ko hagiye gushyirwaho itsinda ryihariye ryo kureba ibisabwa kugira ngo imirimo yo kubaka ikomeze kandi nta mpungenge.

Ati: " Hakwiye kujyaho uburyo ishoramari rya Leta rikorwa, twasanze hari ibyibagiranye kandi byari ingenzi, rero tugiye gushyiraho amatsinda ahuriweho afite aho ahuriye n’ishoramari rya leta ubundi bakorane n’abikorera ba Rubavu ndetse n’akarere byihute mu kwezi kumwe hazaha habonetse igisubizo."

Yunzemo ati: "Mu by’ukuru nta gihe natanga, n’abumva biri gutinda ni byiza ko byatinda ariko bikarangira binoze."

Imirimo yo kubaka iri soko yatangiye mu mwaka wa 2010 nyuma iza kwegurirwa Sosiyete yitwa ABBA Ltd na yo yaje gusesa amasezerano nyuma y’igenzura yakorewe muri Werurwe 2015.

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Rubavu yagiranye n’itangazamakuru ku itariki ya 1/9/2022,yatangaje ko imirimo yo kubaka isoko ry’akarere ka Rubavu izaba yarangiye mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.