Published Friday , on 22 February 2019, 20:12:39 by Christophe Hitayezu


Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bitaborohera kubona igice cy’ingwate basabwa iyo bashaka inguzanyu mu bigo by’imari n’ubwo haboneka inyunganizi ya 75% itangwa binyuze mu kigega giteza imbere imishinga (BDF).

Ibi byagurutsweho ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 mu mahugurwa yateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) yahuje urubyiruko rusaga 200 ruturutse mu turere twose. Ni amahugurwa yo kurusobanurira gahunda ya NEP Kora Wigire.

Cyiza Yvone wiga muri ULK Gisenyi ahamya ko ingwate ikiri ikibazo ku rubyiruko, agira ati “Imbogamizi ya mbere ni ukutigirira icyizere no kutamenya amakuru, ikindi ni ukutabasha gushyira ibitekerezo byabo mu buryo b’umushinga wanditse. Uretse ibi kandi batubwiye ko BDF yunganira imishinga kubona 75% by’ingwate isabwa, benshi mu rubyiruko rero uruhare rusigaye ntibabasha kurubona”.

Cyiza Yvone avuga ko azatekereze umushinga arangije kwiga, ariko ko ubumenyi ahawe agiye kubusangiza abandi

Uwitwa Ishimwe Jean Claude wo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye nawe agira ati “hari ubwo umuntu aba afite igitekerezo cyiza ariko atabasha kunona uruhare rwe rwa 25% ngo BDF ibe yamuha ingwate isigaye”.

Gusa Ishimwe agira inama urubyiruko rugenzi rwe guhera ku mishinga mito kuko uko umushinga urushaho guhenda ari nako 25% yawo aba amafaranga menshi, waba umushinga muto nayo akaba make.

Murenzi Abdallah ni umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, avuga iki ari ikibazo kandi cyanagejeje ku bayobozi bakuru, agira ati “Ni imbogamizi ariko inzego z’igihugu cyacu zigenda zibiganira, ubushize mu nama ya Youth Connekt twakigejeje ku bayobozi bakuru b’igihugu, hari uburyo bizaganirwaho bakareba niba hari icyakorwa”.

Murenzi Abdallah uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda

Icy’amakuru atagera kuri benshi ...

Ku kijyanye n’uko benshi mu rubyiruk bavuga ko amakuru ajyanye n’amahirwe ari muri BDF atagera ku rubyiruko rwo mu byaro, Mugwaneza Carine ushinzwe imenyekanishabikorwa muri BDF avuga ko atemeranya na byo, ahubwo ko ikibazo ari ukudasobanukirwa imikorere y’iki kigega.


Mugwaneza Carine ushinzwe imenyekanishabikorwa muri BDF

Mugwaneza agira ati “Ntiwavuga ko batayumva na gato, ahubwo ni uko batumva uburyo dukora, iyo urebye inzira binyuramo ngo BDF igufashe, bisaba kuba ukorana n’ikigo cy’imari, niho ujya ukerekana umushinga basanga ingwate ufite idahagije ikigo cy’imari kikatwandikira kidusaba kukwishingira, niho abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa, bo bumva tuzabaha ingwate mu mafaranga tukayabashikiriza ariko siko bigenda”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNF, Kamanzi Jackline, avuga ko gukora ubukangurambaga ari uguhozaho kandi abahuguwe bazafasha mu guhugura abandi hirya no hino mu gihugu, agira ati "Inama y’igihugu y’abagore yubakitse kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku mudugudu, aba bahuguwe rero bazagenda bageze aya makuru ku batabashije kuza, bahugure abandi mu nzego baturutsemo".

Kamanzi Jackline, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNF

Kuva BDF itangiye imaze gufasha imishinga isaga 26,000, ,uro yo iri hejuru ya 90% yabashije kugera ku ntego kuko imishinga bafashije bayikurikirana kugirango idahomba. Mu mwaka wa 2018 gusa iki kigo cyashyize asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda mu gufasha imishinga.