Published Wednesday , on 30 January 2019, 22:45:25 by Christophe Hitayezu


Aborozi bagezweho ninka zo mu bwoko bwa Jersey (Jerisi) barahamya ko zizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubworozi bwinka mu Rwanda kuko nabafite amikoro make babasha kuzorora kandi zigatanga umusaruro wamata mwinshi kandi mu gihe gito.

Kanyange Jeannette ni umworozi wo mu Karere ka Nyanza, afite inka 3 za Jersey yororera iwe mu murenge wa Muyira, avuga ko izi nka zitarushya kuzorora kuko hegitari imwe gusa ahingahu ubwatsi izitunga zose umwaka ugashira, agira ati Izi nka ziroroshye kubona ibizihagije si nkizindi kandi zigatanga umukamo uhagije, mbere nari mfite inka 12 zinyarwanda nkazikama litiro 15 cyangwa 12 hakamwamo nkinka 6, ariko ubu mfite eshatu, imwe ikagera no kuri litiro cumi nebyiri ku munsi”.

Kanyange Jeannette n’imwe mu nka ze

Undi mworozi ni uwitwa Ruyombyana Alex nawe wo mu murenge wa Muyira, afite inka ebyiri za Jersey yororera aho atuye ku gasanteri, gusa yatubwiye ko afite nifirizoni yororera ku isambu ye, asobanura ko Jersey ari inka zihariye kuko zoroshye kuzorora ugereranyije nizindi ndetse numusaruro zitanga, agira ati Ni inka nziza, ntirushya ubwatsi, irororoka kuko yo buri mwaka irabyara kandi ntirwaragurika

Ruyombyana Alex n’imwe mu nka ze yenda kubyara

Ku bijyanye nibyo zirya, agira ati Izi zinywa nka litiro 60 zamazi nibiro nka 60 byubwatsi ku munsi mu gihe ifirizon yagera no mu biro ijana byubwatsi, jye mbona tuzigaburira ntizihage, zikomeza zirya ariko Jersey zirahaga ukabibona.

Avuga ko inyana ya Jersey mu mezi icumi iba ishaka kwima ariko ko ategereza nko mu mezi 15 kuko atari byiza kubangurira inka ikiri nto cyane.

Nsabimana Jean Claude ni umuvuzi w’amatungo wigenga utuye mu murenge umwe naba borozi, avuga ko ari inka zidatwara byinshi, agira ati Ni inka umuturage ufite ubushobozi buke ashobora gutunga agahaza, irya bikeya akandi igatanga umusaruro mwinshi, ikindi ikanororoka vuba. Tugereranyije aho ifirizoni yakenera imiba itanu yubwatsi, Jersey ikenera nkibiri nigice ukabona ko ihaze.

Nsabimana Jean Claude, umuvuzi w’amatungo

Ku bijyanye n’umukamo avuga ko Jersey ikamwa ari munsi yifirizoni, ariko agira ati Burya ikintu icyo wagihaye nicyo cyunguka, ishobora kuguha amata menshi ariko nawe wayishoyemo byinshi ugasanga nibwo uri guhomba, Jersey ibiyigendaho ni bike wareba umusaruro ugasanga ari wo mwinshi.

Ku bufatanye na Minisiteri yubuhinzi nubworozi, umuryango Send a Cow watangiye umushinga Jersey Inka Nziza ugamije kuvugurura inka binyuzo mu gutera intanga za Jersey ndetse no gutera insoro hakavuka inka ya Jersey yuzuye.

Umukecuru Habiryayo Anathalie nawe utuye muri uwo murenge, afite inka yifirizoni yahawe na Send a Cow muri gahunda ya Girinka munyarwanda, uyu muryango wayimuhaye wanamutereye urusoro rwa Jersey, ubwo twamusuraga tariki 29 Mutarama twasanze yabyaje ibimasa bibiri bya Jersey, yagize ati Iyo ngira amahirwe zikaba inyana nkazaba ari zo nkomeza korora, iyi sinyibasha murabona ko ndi umwe mu rugo, kuyibonera ibiyihaza birangora cyane.

Ifirizoni ya Habiryayo yabyaye ebyiri za Jersey

Ndayambaje Eugene, umujyanama mu byubworozi muri Send a Cow avuga ko uyu mubyeyi adakwiye kubibona nkikibazo kuko utwo tumasa azatugurirwa tukororwa na RAB tukazajya dutanga intanga za Jersey bitabaye ngombwa ko zizakomeza gukurwa mu kirwa cya Jersey kiri ku mugabane wu Burayi nkuko bisanzwe, ibintu we afata nkamahirwe akomeye ku gihugu muri rusange.

Kanakuze Valens ushinzwe gahunda muri Send a Cow asobanura ko impamvu izi nka zoroha kuzorora ari uko ari nto zidasaba byinshi ngo zihage, avuga kandi ko zo zihanganira ikirere zigezemo cyose ndetse nindwara, bikagabanya amafaranga azigendaho haba ku bwatsi, amazi nimiti.

Kanakuze Valens, umukozi wa Send a Cow

Asobanura kandi ko uyu mushinga kugeza ubu ukorera mu turere twa Nyanza, Nyaruguru, Rulindo, Rwamagana, Kayonza na Bugesera wanahuguye abatekinisiye bafasha aborozi mu kubaterera intanga za Jersey, bakaba bamaze gutera inka zisaga ibihumbi 11 mu mwaka umwa muri utwo turere.

Shumbusho Felicien ushinzwe kongera umusaruro no kuvugurura amatungu mu kigo cyigihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi nubworozi, avuga ko izi nka zizafasha kugera kuri gahunda nshya yivugururabuhinzi cyane cyane mu bijyanye no kungera umusaruro wamata.

Shumbusho Felicien, umukozi wa RAB

Shumbusho agira ati Tubona ari inka ibereye ubworozi bwo mu Rwanda cyane cyane aborozi bafite ubushobozi buke kuko ni inka itanga amata menshi yariye bike, mu gutanga amata menshi ni iya kabiri ku ifirizoni ariko yo iba yatwaye bike cyane ugereranyije nifirizoni”.

Kugeza ubu mu gihugu hari inka zisaga miliyoni imwe nibihumbi 290, muri zo zirimo inyarwanda zingana na 41%, izivanze zigera kuri 40%, iza Jersey zuzuye zikaba zisaga 19%.