Published Thursday , on 27 February 2020, 20:13:53 by Christophe Hitayezu

Mu Ugushyingo uyu mwaka u Rwanda ruzasuzumwa aho rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 rwiyemeze mu myaka itanu ishize ijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu. Ni igikorwa cy’igenzuro rihoharo (Universal Periodic Review, UPR), ibihugu bigenda bisuzumana hagendewe ku miterere yabyo, bigahana inama z’ibyo bikwiye kwitaho, ibyemewe n’igihugu cyagenzuwe kikazabitangaho raporo y’uburyo byashyizwe mu bikorwa.

Mu nama n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu yateguwe na Strive Foundation Rwanda kuri uyu wa Kane, umuyobozi wayo, Muramira Bernard, yavuze ko mu bushakashatsi bakoreye mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, kimwe mu byagaragaye ari uko n’abayobozi b’inzego z’ibanze batazi UPR, ugasanga bayifiteho imyumvire nk’iy’abaturage bayoboye.


Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, afungura inama n’abafatanyabikorwa mu kurengera uburenganzira bwa muntu

Bwana Muramira agira ati "Ibyo twasanzeyo, icyo nakubwira cyatumye jye mbabara cyane ni uko n’inzego zo hasi z’ubuyobozi zitazi UPR icyo ari cyo, zitazi ibyo u Rwanda rwiyemeje, mbega ugasanga nawe ntaho atandukaniye n’umuturage, bityo rero ugasanga impamvu wa muntu atubahiriza uburenganzira bw’abandi n’uko atazi icyo igihugu cyanasinye".

Uyu muyobozi avuga ko hari abumva ko uburenganzira bwa muntu ari ibintu by’iyicarubozo bikomeye, ariko ko ibi ari ukwibeshya, agira ati "Hari uburenganzira bw’ibanze umuntu agomba kuba afite, umwana kutajya ku ishuri ni uburenganzira bw’umwana bwangiritse, kudahabwa serivisi z’ubuvuzi kandi zihari abantu bakamurangarana ni uburenganzira bwa muntu bwapfuye, umuntu utagira icumbi aho agomba kurara ni uburenganzira bw’umuntu bwapfuye, kudahabwa ubutabera nacyo ni ikindi kibazo. UPR nicyo bishatse kuvuga, ibintu 50 u Rwanda rwiyemeje ni ibirebana n’imibereho myiza y’abanyarwanda, burya ahatari uburenganzira n’itarambere ntaryaba rihari".

Ndengeyinka William ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’ubutabera, avuga ko muri rusanga u Rwanda rwizeye ko ruhagaze neza kuko imyanzuro irebana n’ibikorwa bikorwa bikarangira nko kunoza amategeko, inzego, ... yose yashyizwe mu bikorwa, naho isaba guhozaho nko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, nayo ibyiyemejwe bikaba byarakozwe.

Ku bijyanye no kuba abayobozi b’inzego z’ibanze nabo batazi UPR, Ndengeyinka agira ati "Ubundi kubaza umuyobozi cyangwa umuturage ngo UPR ni iki, biragoye, nta n’ubwo akeneye kumenya UPR, ahubwo akeneye kumenya UPR ibamo iki. Ibamo uburezi, ubuvuzi, imirire myiza, kwishyira ukizana, ni ukuvuga ngo ayo makuru niyo akeneye kurusha kumuha ijambo UPR, iryo warirekera abarishinzwe".

Akomeza agira ati "Ubutumwa tugomba gutanga mu baturage bugomba gutangwa mu buryo bukwiriye, bwumvikana kugirango ntibize kuba ari ibintu bibakomereye, ngo bumve ko ari ibintu biri tekiniki, ari ibintu by’i Geneve byitwa UPR, ahubwo bumve ko ari uburenganzira bwa muntu, ari ubuzima bwa buri munsi. Ashima kandi abafatanyabikorwa nka Strive Foundation Rwanda bafatanya na Leta kwegera abaturage bakabibasobanurira muri ubu buryo bukwiye".

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, avuga ko mu Rwanda bahisemo kandi bishimiye gukorana na Strive Foundation ngo abaturage bagire amahirwe yo kugira ijambo mu buyobozi bw’inzego z’ibanze kugirango bakore ibyo bakabaye bakora, ndetse abaturage banagire uruhare mu bibakorerwa.


Ifoto rusage y’abitabiriye inama yanatanzwemo ibitekerezo ku byagaragaye i Rusizi na Nyamasheke