Published Thursday , on 30 January 2020, 08:40:25 by Uwimana Joselyne

Imwe mu miryango itegemiye kuri Leta ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Rubavu, bahuriye mu ihuriro JRLOS (Justice Reconciliation and Law Order Sector) bihurije hamwe kugirango bafatanye gufasha abaturage bimwe mu bibazo bigendanye n’ubutabera bajya bahura na byo ku bwo kudasobanukirwa amategeko bikabahoza mu manza.

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze baravuga ko iri huriro rizajya ribafasha gukemura ibibazo by’abaturage birimo imanza zabahozaga mu nzira, bigiye kuborohereza, cyane ko harimo abanyamategeko ndetse na ba Maje bo mu turere tuzajyana dufatanya.

Bigaya Leonard ni umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe imiyoborere, avuga ko gusobanukirwa amategeko abarengera ndetse no kubafasha mu manza zimwe na zimwe hari icyo bizamara, yagize ati "Hari ababyeyi benshi abana babo bahohoterwa ariko ababyeyi bakinumira kuko bataba bazi amategeko abarengera cyangwa rimwe na rimwe bagatinya kujya kwirirwa bazenguruka mu nkiko, cyane ko hari igihe haba ari nakure, ugasanga bararenganye ariko iri tsinda ryacu rizajya ryorohereza abatishoboye ndetse n’abadasobanukiwe tubafashe kugera ku butabera".

Serugo Michel ni umukozi wa Maje mu karere ka Rubavu, avuga ko kwishyira hamwe n’abafatanyabikorwa b’imiryango itegemiye kuri Leta bizafasha gukemura bimwe mu bibazo abaturage bagira ariko ntibabashe kumenya amategeko abarengera. Yagize ati “Hari abaturage baba bari aho gusa batazi ngo iyo bagize ibibazo babikemurirwa gute, bakaba bakwinumira ntibahabwe ubutabera kandi bari bakwiriye kububona. Hari nk’ababyeyi usanga akenshi bahohoterwa cyangwa abagabo na bo bagahohoterwa ariko ntibagane ubutabera. Ibyo byose bizadufasha kubegera tubafashe."

Migisha Jule ni ushinzwe ibikorwa by’umuryango IMRO (Ihorere munyarwanda Organization), avuga ko nk’imiryango itegamiye kuri Leta bakeneye inzego z’ibanze mu gufatanya kurengera uburenganzira bw’abaturage, cyane ko bo bahura nabo cyane kandi baba bazi ibibazo byabo. Yagize ati “Gufatanya n’inzego z’ibanze mu guhangana n’ibibazo abaturage bahura na byo ntibabone ubutabera cyangwa bagasiragizwa ku kantu katagakwiriye kubasiragiza mu nkiko. Nidufatanya rero gukemura ibyo bibaza bizafasha umuturage. Kandi kuki twishyize hamwe bizagerwaho"

Uru rwego rwa JRLOS rugizwe n’inzego zitandukanye zirimo uhagarariye minisiteri y’ubutabera Maje, Police, urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ubushinjacyana bukuru, urugaga rw’abavoka, abahesha b’inkiko, abahagarariye akarere ndetse n’urwego rwa RIB.