Published Wednesday , on 13 February 2019, 22:53:42 by Christophe Hitayezu

Polisi y’igihugu irasaba inzego zishinzwe ubuzima ko mu rwego rwo gutinyura abaturage gukora ubutabazi, ibitaro byareka kujya byishyuza umuntu utabaye indembe akayijyana kwa muganga.

Ubwo yatangaga ikiganiro mu nama yo ku rwego rw’igihugu ijyanye n’ingaruka z’ibikomere by’umubiri (National trauma symposium) yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gashyantare, umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rya Polisi y’igihugu, SSP JMV Ndushabandi yagize ati “Niba umuntu akoze ubutabazi akazana umuntu kwa muganga ntagasabwe kwishyura nkaho ari we wateje impanuka, n’ubwo yaba ari we ntakwiye gufatwaho ingwate, kugirango bidaca abandi intege, ibitaro bikwiye kwita ku nkomere ibindi bigakurikiranwa nyuma”.

SSP Ndushabandi yagaragaje iki kibazo mu rwego rw’ubuvugizi kuko Polisi ijya ibibona

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga serivisi z’ubutabazi bwihutirwa (emergency) mu bitaro bya CHUK, Dr. Nkeshimana Menelas avuga ko aho byaba bikorwa bidakwiye, agira ati “Ahubwo yakabaye ashimirwa ko agize umutima utabara, yego hari amakuru dusaba uzanye indembe ariko ntaho ahuriye n’ibyo kwishyuza ikiguzi cy’ubuvuzi kuko hari n’abo twitaho tutanabazi tukazamenye imyirondoro yabo bamaze kugarura ubwenge”.

Bagahirwa Irene, umukozi wa RBC ushinzwe ishami ry’ubukomere bw’umubiri, avuga ko byabagaho ariko Minisiteri y’ubuzima imaze iminsi yarihanangirije amavuriro yose, yagize ati “Ibitaro byose byahawe ubutumwa buvuye muri Minisiteri bumenyesha ko umuntu wese uzanye inkomere atazongera gufatwa bugwate, abaganga bagomba kwita kuri iyo nkomere ibindi bigakurikiranwa nyuma”.

Bagahirwa Irene avuga ko Minisiteri yabibujije ibitaro byose

Ku kijyanye n’abatinya gutabara indembe ku nzira, Dr. Dushime Theophile ushinzwe ishami ry’ubutabazi bwihutirwa muri Minisiteri y’ubuzima yavuze ko byibura wanayitabariza, agira ati “N’ubwo utamwijyanira ku bitaro ariko wanamutabariza kuko hari n’ubwo yaba yakomeretse ahantu hakwiye kwitonderwa nko mu mugongo wamuterura bigatera kwangirika biruseho, ibyiza uramutabariza ugahamagara imbangukiragutabara uhamagaye 911 ku buntu”.

Inama yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’inkomere z’umubiri

Bamwe mu baturage bavuga ko basigaye batinya kujyana umuntu basanze arembeye ku nzira kwa muganga kuko bakurikiranwa nka ba nyiri umurwayi, hakaba n’abavuga ko byakuyemo bamwe umutima w’ubutabazi, gusa n’ubwo hari ibitaro bikibikora, abaturage bakwiye kumenya ko ari amakosa bakamenyesha inzego zisumbuye za Minisiteri y’ubuzima.