Published Tuesday , on 11 June 2019, 22:23:49 by Christophe Hitayezu

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri gahunda igamije gukangurira abanyamahanga kwiga mu Rwanda (Study in Rwanda), benshi bagarutse ku kuba ireme ry’uburezi rikemangwa mu Rwanda, bikaba ryaba imbogamizi zayo, basobanirwa ko ari urugendo ritajya rigerwaho kandi ko hari amashuri arifite.

Prof. Tombola Gustave ni umuyobozi wungirije wa kaminiza y’ubukungu n’ubukerarugendo (UTB), yagize ati “Ireme ry’uburezi ni urugendo rukomeza, ntirijya rigerwaho kandi ni rimwe ku Isi hose. No muri ibyo bihugu bavuga ko birifite, usanga hari amashuri ari hasi cyane, ari hagati ndetse n’ari ku rwego rwiza”.

Ashimangira ko mu Rwanda rihari ndetse ko urebye ko uburezi bumaze imyaka itarenga 25 bwiyubaka atabura kwemeza ko hari byinshi byiza byagezweho.


Prof. Tombola Gustave, UTB

Asobanura ko kuba nta kaminuza yo mu Rwanda iza hafi ku rutonde rw’isi, ari uko hari byinshi bigenderwaho atari ireme gusa kuko bareba n’umutungo wa Kaminuza, bigatesha amanota zimwe muri kaminuza zikennye zirimo n’izo mu Rwanda.

Prof. Abraham Waithima, ni umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kigali, avuga ko atemeranywa n’abavuga ko mu Rwanda nta reme ry’uburezi rihari, agira ati “Hari ikoranabuhanga rigenda rivumburwa n’abize muri Rwanda. Hari abize mu Rwanda bajya gukomereza hanze mu byiciro bihanitse bakaba aba mbere, ntiwavuga rero ko aho yize nta reme ry’uburezi rihari”.

Umuyobozi wa Study in Rwanda, Gakwandi Claude, avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona amahirwe ari mu Rwanda akenshi aterwa no kutamenyekanishwa, agira ati “Iyo urebye uko twakira abanyamahanga n’uburyo tuborohereza, ukareba ko hari gahunda yo gukangurira abantu gukoresha iby’iwacu, iyo gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda, birakwiye ko n’uburezi bumenyekanishwa bagakangurirwa kwiga mu Rwanda”.


Gakwandi Claude, umuyobozi wa Study in Rwanda

Uretse gukangurira abanyamahanga kuza kwiga mu Rwanda, Study in Rwanda inagamije kureshya za Kaminuza zo mu mahanga gushora mu Rwanda. Ije nyuma y’uko kaminuza zikomeye ku Isi, Cargenie Melon University na University of Global Health Equity, zo zamaze kuhagera.