Published Friday , on 25 May 2018, 12:41:09 by Christophe Hitayezu

Uwitwa Umuringa Fridaus mwene Nzayituriki Dominique na Mukangeruka Assia Marie Louise utuye mu mudugudu wa Gakaraza, akagari ka Kimisagara, umurenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, mu mugi wa Kigali; yasabiwe uburenganzira bwo kongera izina Sabline mu mazina asanganywe umuringa Fridaus akitwa Umuringa Sabline Fridaus.

Impamvu atangirwa ni uko yahoze ari umuyisilamu none akaba yarabaye umukirisitu ndetse akanabatizwa izina Sabline mu itorero ry’aba Pentekote.

Akaba asabirwa kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko kongera izina Sabline mu mazina asanganywe Umuringa Fridaus bityo akitwa Umuringa Sabline Fridaus mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.