Published Monday , on 29 October 2018, 20:12:00 by Christophe Hitayezu


Amani Charity Group ni itsinda ryiganjemo urubyiruko rusaga ijana rwiyemeje gukora ibikorwa by’urukundo rukuye ubushobozi mu guteranya amafaranga rukayagenera gufasha abarwayi cyangwa imiryango ibabaye.

Ku cyumweru tari 28 Ukwakira 2018, iri tsinda ryasuye abarwayi bo mu bitaro bya Kaminuza biri i Kigali CHUK, ribasigira ibikoresho birimo iby’isuko ndetse n’amata yahawe abana babirwariyemo.

Basuye abana barwariye muri CHUK

Bitega Fabrice uyobora iri tsinda avuga ko yaritangije mu mwaka wa 2012, yatangiye ari we gusa akora mu gihe cy’imyaka 3, nyuma ahura na megenzi we Alex bakoranye mu gihe cy’umwaka nyuma bagenda babona abo bahuje umutima wo gufasha ubu bakaba bamaze kuba ijana na mirongo itanu.

Avuga ko buri kwezi bateranya miliyoni imwe n’igice yo gufasha, kugirango aboneke buri wese yitanga uko yifite, uretse CHUK bakaba banasura ibitaro bya Gisenyi buri kwezi.

Ku munsi umwe kandi nyuma yo gusura abarwayi muri CHUK banasuye umukecuru utishoboye mu Karere ka Kicukiro bamusigira ibyo kurya banamwizeza ubufasha mu buvuzi no mu isanwa ry’inzu ye.

Banasuye umukecuru utishoboye uba Kicukiro mu mujyi wa Kigali

Mupenzi Grace amaze umwaka usaga ari umunyamuryango w’iri tsinda, avuga ko gufasha bisaba umutima kandi buri wese abishatse yabikora kuko hari benshi bababaye kandi nta bushobozi bafite, agira ati "Gufasha ntibigoye ahubwo bisaba umutima utanga, niwo umuntu yifashisha kugirango agere kuri byose. Iyo ufite urukundo byose birashoboka, kwishyira hamwe ukaba wakora igikorwa cy’urukundo ntibireba umuto cyangwa umukuru ahubwo bisaba urukundo wifitemo".

Mu guhitamo ufashwa iyo batasuye ibitaro, bavuga ko bifashisha abanyamuryango, bagatanga ibitekerezo ku muntu bazi ukeneye ubufasha, bakemeza ubabaye kurusha abandi.

Kanda hano ubone andi mafoto ya Amani Charity Group