Published Monday , on 5 September 2022, 22:26:16 by Aisha Umukobwa

Tiger academy ni irerero ry’umupira w’amaguru mu bana bato rikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi. Rifite gahunda ihoraho yo gusohoka aka karere basanzwe bakiniramo, bakajya guhura n’andi makipe mu rwego rwo kuzamura tekinike mu mupira w’amaguru mu bana.

Iyi gahunda iba inshuro imwe mu mwaka mu gihe abanyeshuli bari mu biruhuko bikuru ngo inafasha umwana gukuza urukundo akunda football.

Icyivugo cy’izi ngwe nto ni ‘Tiger Academy…WIN,WIN,WIN’ mu Kinyarwanda bisobanura ‘Tiger Ademy…Instinzi,instinzi,instinzi’.

N’ubwo iyi nstinzi bayirirmba kenshi iyo bakiniye I Rubavu, kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeli 2022 ntibyabakundi ubwo bacakiranaga n’Agaciro Academy kuri stade ya Gasanze iherereye i Kanombe ho mu mujyi wa Kigali.

Kapitene wa Tiger academy icyiciro cy’abakuru avuga ko gusohoka babikuyemo isomo rikomeye.

Ati: “ Bazanye abakinnyi bakuru cyane baturusha n’ibigango,n’ikibuga cyaratugoye cyane, ni ibitaka nta bucaca kandi twe tumenyereye gukinira kuri tapi cyangwa mu kibuga cy’ubucaca(…)

urebye ntabwo baturushije umupira cyane . Isomo twakuyeyo rirahari nidusubira tuza ba tugiye gutsinda gusa.”

Tiger Academy imaze imyaka ine yimitse gahunda yo kujyana abana gukinira hanze y’intara y’I Burengerazuba. Mu gutangira ngo byari bigoranye cyane.

Umutoza Karangwa Issa Martin wa Tiger Academy yabivuzeho. Ati: “Twari tutaragira inzego zinyuranye, byose ari njye bireba.Ibaze gutegura gahunda ukajya gushaka ikibuga uzakiniraho I Kigali bikanagusaba kurarayo,

gushaka aho abana bazarira,imodoka no kwakira amafaranga ababyeyi batanga y’urugendo ugasanga ni ibintu bigoranye cyane ariko ubu buri kintu gifite umuntu ugishinzwe ni nayo mpamvu urugendo rw’ejo bundi rwagenze neza cyane.”

Ku isaha ya 6h00 z’igitondo nibwo ikipe ya Tiger Academy ibyiciro byose yahagurukanye abana 60 I Rubavu yerekeza I Kigali; aho bakiniye bakarara batashye.

Nyuma yo kuganira n’abana batashye,ababyeyi bashimye iyi gahunda.

Sine Julienne ni umwe muri bo. Ati: “Ataha ntitwaganiriye kuko yari ananiwe cyane, bukeye nizo nkuru twiriwemo(…)yumvaga ko abana b’I Kigali bakina bidasanzwe, ko bazakinira ku kibuga cy’igitangaza kurusha icyabo ahubwo atungurwa no gukinira ku bitaka; mbese yisanze hari byinshi abarusha bimwongerera icyizere.”

Nsengiyumva Abdallah na we ati: “Kujyana abana bangana kuriya ukabagarura amahoro bigaragaza ko uba warabipanze neza,Turashima Imana cyane n’ubuyobozi bwa Tiger academy kuko biriya bifungura umwana mu mutwe akaguka,ibyo yibwiraga ko birenze akabona bisanzwe bigatuma akura azi ibintu binyuranye muri football.”

Ukuriye ishami rishinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu bana mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Bwana Nkusi Edmond Marie yemeza ko gukinira mu bibuga bitandukanye bifasha kuzamura ubumenyi n’impano by’umwana.

Ashima Tiger Academy ku muhate igaragaza akabizeza ubufatanye.

Ati: "Kugira ngo umukinnyi azagere ku rwego ruhambaye muri football ni uko aba agomba kuba yarakinnye imikino byibuze 50 ku mwaka akiri umwana, agakinira mu bibuga binyuranye.

Twe rero amarushanwa dutegura ntabwo aba ahagije kugira ngo umwana azabashe kugera kuri iyo mikino 50 ku mwaka ;iyo tugize amahirwe tukagira abatoza nk’abo muri Tiger academy bakabashakira indi mikino biradushimisha cyane.Ni initiative nziza.”

Edmong yakomeje avuga ko ubumenyi mu mupira w’amaguru bushingira ku bintu binyuranye.

Umutoza mwiza, gukinira ku bibuga binyuranye,gusohoka umwana akajya kure y’aho asanzwe akinira no gukina n’abandi atamenyeranye na bo rimwe na rimwe yakekaga nk’abamurusha na byo ngo bimwigisha umupira ku kigero cyisumbuyeho.

Asoza,yavuze ko FERWAFA ihoranye abatoza nk’abo muri Tiger Academy byabashimisha.Yijeje ubufatanye abifuza ubufasha ubwo aribwo bwose buganisha ku kuzamura ubumenyi n’impano by’abana mu mikino.

Tiger Academy yatangiye mu mwaka wa 2013. Ifite abana 86 bari mu byiciro bitatu ; icya mbere ni icy’abana bafite imyaka 5 kugeza kuri 12,icya kabiri gifite abana bari hagati y’imyaka 13 na 15 naho icya gatatu kikagira abana bafite kuva ku myaka 16 kugeza kuri 18.