Published Saturday , on 14 September 2019, 09:15:49 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Jose Felix Mourinho ni umwe mu batoza bubatse izina ridashidikanywaho mu mupira w’amaguru mu ruhando rw’isi no mu Bwongereza by’umwihariko cyane cyane ubwo yatozaga Chelsea, na Manchester United, yavuze ko impamvu Sanchez yavuye muri Manchester United ari uko atari akihishimiye.

Nk’uko ikinyamakuru Goal dukesha iyi nkuru cyabyanditse, Mourinho agira ati, "Uyu ni umwanya ngo umuntu avugishe ukuri, Alex Sanchez nta washidikanya ku buhanga bwe, gusa nk’uko tubizi bisaba ko umuntu atuza akanezerwa kugura ngo atange umusaruro. Ibi byari ikinyuranyo kuri Sanchez. Wenda ni njyewe utaramufashe neza gusa ntabwo yari yishimye i Manchester. "


Jose Mourinho na Sanchez (Photo: Telegraph)

Jose Mourinho waje kwirukanwa muri Manchester United, yashinjwaga ko yasigiye uyu muzigo iyi kipe wo kuzana abakinnyi bahenze bahembwa menshi kandi agasiga umwuka mubi mu bakinnyi.

Mourinho yakomeje agira ati, "Ahari ni njye wari nyirabayazana, gusa ndizera ko Sánchez azitwara neza mu Butariyani."

Alex Sanchez ni umunya Chili wakiniye Barcelona, Arsenal, Manchester United, ubu akaba aheruka kwerekeza muri Inter de Milan yo mu Butariyani.