Published Sunday , on 30 September 2018, 20:24:00 by Christophe Hitayezu


Abaturage nibo batangira ubuhamya umuyobozi wabo

Masayi Didace uyobora Akagari ka Kabare kari mu murenge wa Rwempasha ho mu karere ka Nyagatare arashimwa kubasha guhashya ibiyobyabwenge mu gace ayoboye akakavana ku kuba indiri y’ibiyobyabwenge ubu kakaba ari intangarugero, ni ibintu avuga ko yagezeho ku bufatanye cyane cyane n’abaturage ayoboye.

Ahobantegeye Seraphine ni umwe mu baturage wacuruje Kanyanga ariko ubu akaba yemeza ko yacitse burundu muri ako kagari, yagize ati “Kanyanga narayinyweye naranayicuruzu, yaranamfunze. Nari mfite umugabo niwe yazanye ibyo kuyicuruza nanjye turafatanya, abaturage baje gutanga amakuru baramfata baramfunga, ariko naje ntanga ubuhamya. Kuva Masayi yaza yaracitse burundu, yaraje arwanya ibiyobyabwenge anarwanya abajura”.

Kimwe na Seraphine, abaturage benshi b’aka gace bahuriza ku kuba ibiyobyabwenge byaraciwe n’uyu muyobozi, uwitwa Nshimyumukiza Samson agira ati “Hano muri Kabare nta Kanyanga ikihabarizwa, abajura nabo bari baratuzengereje ariko ubu byaracitse burundu kuva twabona umuyobozi mushya”.

Masayi Didace uvuga ko yageze muri aka kagari tariki 1 Ugushyingo 2016, avuga ko ibyagezweho atari we gusa kuko n’abaturage babigizemo uruhare, agira ati “Abaturage nasanze ntibahindutse hahindutse imyumvire yabo, ibyo bavuga sijye wabikoze ni ubufatanye bwanjye nabo, ntawakwishima ariko hari ibyakozwe, kanyanga yari hano yari ikabije ari nacyo cyatumaga hanaba ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, bamaraga gusinda bamwe bati turabatema mu ngo ari imirwano gusa mu basaza n’urubyiruko, ariko nyuma yo gusobanukirwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano baramfashije kugirango Kabare ibe imeze neza ubu”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, SSP Pierre Tebuka, ahamya iby’uko uyu muyobozi yahinduye isura y’aka gace, agira ati ”Iyi yari inzira y’abo bita abafutuzi (abarembetsi) bitwaza ibyuma n’imihoro bakajya kuzana ibiyobyabwenge mu gihugu cy’abaturanyi, kugeza ubu kugera ubwo mpagereye nta muntu n’umwe urantabaza, ndabashima ku mugaragaro ubumwe n’ubufatanye bafite, usibye n’ibiyobyabwenge nta kindi kibazo baraduhamagarira nka Polisi, ikindi kandi aka kagari ubu niko ka mbere muri Mituweri. Tumaze gufata abarenga 200 bafatiwe mu biyobyabwenge, nta n’umwe wo muri aka kagari urimo”.

Asobanura ko icyaha cy’ibiyobyabwenge kidakorwa n’umuntu umwe kuko kuva aho abikura kugera aho abicururiza aba afite abo bakorana, aka kagari kakaba karabirwanyije hatangwa amakuru n’abaturage, akabikuriza ku kuba akagari baturanye kakiri inzira y’ibiyobyabwenge, agasobanura ko biterwa n’uko abayobozi badakora kimwe ngo banoze imikoranire n’abo bayobora.

Polisi y’u Rwanda yashyize ingufu ku gusaba abaturage ubufatanye mu kwicungira umutekano batanga amakuru aho babonye ukoza icyaha cyangwa ukoze ibiganisha ku cyaha, hakaba hari icyizere ko abaturage bose bagize imyumvire nk’iy’abatuye Kabare intego yo guca icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge yagerwaho.