Published Sunday , on 31 October 2021, 10:06:01 by Uwimana Joselyne

Abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge itandukanye igize akarere ka kamonyi baravuga ko hari ibintu byinshi badasobanukiwe mu bijyanye n’amategeko bikaba ari bimwe mu bituma badatanga serivice nziza mu baturage babagana ariho hava gusiragizwa, bagasaba ko bahabwa amahugurwa yabyo.

Ibi babigarutseho mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), byahuje abakuriye imiryango itegamiye kuri Leta bagamije kureba uko ubutabera butangwa ndetse n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko harimo ibintu badasobanukiwe bakabibona nk’imbogamuzi zituma badafasha abaturage uko byagakwiriye bakaba basaba ubuyobozi ko babaha amahugurwa yatuma banoza akazi kabo uko bikiwiriye.

Nduwumwami Deo ashinzwe irangamimerere mu murenge wa Rugarika akaba ari nawe uhagarariye abandi muri aka karere (Doyen), yagize ati "Dufite ikibaza cyane cyerekeranye no kurangiza imanza z’abaturage, mu minsi yashize abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagiye mu mahugurwa y’uko bazajya barangiza imanza z’abaturage ku ikoranabuhanga, n’ubwo babihuguwe ariko harimo ibyo badakora neza, icyo dusabwa rero ni uko natwe baduhugura. Ikindi ni uko hagaragara abayobozi benshi batazi amwe mu mategeko kandi byagakwiriye kuba bayazi kugirango bafashe umuturage kubimusobanurira no kuba yakwirinda imanza ndetse no gukora ibyaha".

Me. Kanyarushoke Juvens ni visi peresida wa komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera mu karere ka Kamonyi, avuga ko abayobozi benshi icyo badasobanukiwe ari ugukoresha ikoranabuhanga. Yagize ati "Ikibazo gihari ni ukuba barangiza imanza mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibintu bituma umuturage asiragirwa kenshi kandi byagakwirye gukorwa mu buryo bwihuse, icyo rero tugiye kugikorera ubuvugizi bahugurwe maze babashe gukora akazi kabo neza".

Mugisha Jules ni umukozi wa IMRO ushinzwe gukurikirana ibikorwa byayo, nawe arizeza ko hazakorwa ubuvugizi. Yagize ati "Aba bayobozi batubwiye ko hari ibyo bagomba kwiga mu bijyanye n’amategeko, ndetse n’ibyo badasobanukiwe ku ikoranabuhanga, tuzabikorera ubuvugizi noneho ikibazo tugishakire uburyo cyakemu".