Published Thursday , on 7 June 2018, 22:03:24 by Christophe Hitayezu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko ibishanga birimo n’icya Bishenyi biri mu byo basabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) kubafasha gutunganya kuko n’ubwo imvura yaba nke amazi agera mu mirima y’abaturage akangiza imyaka.

Umuyobozi w’aka Karere Kayitesi Alice yagize ati "Kiriya gishanga kiri mu byo twagaragarije Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ko mu gihe ubushobozi bwaboneka twazafashwa ibyo bishanga bigatunganywa kugirango abaturage bakomeze kubikoresha bitangiza imyaka ya bo".

Ku bijyanye n’impamvu abahinzi bagihingamo bibasirwa cyane n’ibiza, Kayitesi agira ati "Igishanga cya Bishenyi ntigitunganyije, gihingwa n’abaturage mu buryo busanzwe ku buryo iyo imvura iguye n’ubwo yaba nkeya kiruzura amazi akarengera imyaka y’abaturage".

Avuga kandi ko kiri hasi y’aho abantu batuwe kandi haturwa vuba byihuta cyane ku buryo n’uburyo bwo gufata amazi butanoze neza ndetse n’imirwanyasuri ikaba idasibuye neza, gusa ngo hafashwe ingamba ko buri muturage afata amazi ava ku nzu ye, ati "Twandikiye abaturage tubibamenyesha ndetse tunakorana inama, abatarabyubahirije ubu twageze mu gice cyo kubaca amande hakurikijwe icyo amabwiriza n’amategeko bivuga".

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi

Gusa abaturage bo ntibavuga rumwe ku mpamvu y’umwuzure ukunze kukigaragaramo, Hitayezu Jean Paul utuye mu gice cya Bishenyi, avuga ko ikibazo cy’ibiza muri iki gishanga cyatewe n’imvura idasanzwe yaguye, ko ikibazo kidakwiye kureberwa mu myubakire kuko amazi yangiza Bishenyi aturuka kure za Rukoma.

Umubyeyi utarashatse kutubwira amazina ye, avuga ko ikibazo cy’imyubakire cyatije umurindi ubukana ibiza byagaragaje muri kano gace, agira ati "Hari aho ubona nawe ukabona ko hateye ubwoba, hari abantu benshi batuye mu manegeka ndetse n’igihe cy’ibiza ni bo bibasiwe cyane".

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kivuga ko kuva mu mwaka utaha Kamonyi hazakorwa amaterasi mu rwego rwo guhangana n’ibiza biterwa n’imvura.

Hanson Micomyiza ukuriye ishami ry’ubuhinzi bwuhira n’ubukoresha imashini muri RAB, agize ati "Ubu twahinduye uturere umwaka utaha amaterasi menshi tuzayashyira muri Kamonyi. Ntitwanagendeye ko akarere kabidusabye ahubwo twe twabonye ko byihutirwa dufate uwo mwanzuro".

Uretse abantu 16 bahitanywe n’ibiza muri aka karere ndetse imiryango 1058 igasenyerwa n’indi 1063 ikangirizwa ibyo kurya, ibiza biherutse guterwa n’imvura y’itumba byanahombeje abahinzi kuko byangije hegitari 823.2 zari zihinzeho ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, umuceri, imboga, imyumbati, ibishyimbo ndetse n’ibisheke bifite agaciro ka miliyoni zisaga 775.