Published Wednesday , on 4 September 2019, 20:14:14 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Gacurabwenge bavuga ko bishyiriyeho amatsinda bita ay’Abaciye Akenge’ yigisha abana b’abakobwa n’abahungu uburyo bakwirinda gutwara inda no kuzitera bakiri bato, aho abakuze baganiriza abo bangavu ndetse n’ingimbi mu kwirinda gutwara inda.

Bavuga ko ayo matsinda abafasha mu kwigisha abana babo kandi babona atanga umusaruro kuko nta bakobwa benshi bagaragara iwabo babyaye.

Umubyeyi witwa Nyiramana Chantal, agira ati "Hari igihe usanga umubyeyi atinya kubwira umwana ibijyanye n’imyororokere bikaba byamutera gutwita atanabizi kubera ubumenyi buke, ariki iyo bahuriye mu matsinda abantu bakuze babigishiriza hamwe, bigatuma bimenya bakisobanukirwa, bakigiramo no kwirinda kugirango badashukwa bagaterwa inda cyangwa bakazitera bakiri bato".

Uwizeyimana Christine ahagarariye abagore mu karere ka Kamonyi, agira ati "Twashyizeho ayo matsinda kugirango mu gihe ababyeyi batabonye umwanya wo kwita ku bana cyangwa kubaganiriza bihagije, babyigire muri ayo matsinda kandi twabonye bigira umumaro ku buryo nta bana benshi bakigaragra muri aka karere batwaye inda".

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, avuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo abana umubare w’abana baterwa inda bakiri ugabanuke. Agira ati, "Dukora uko dushoboye kugirango abana baterwa inda bagabanuke kuko ubuzima baba barimo mu gihe batwite n’iyo babyaye buba bubabaje, ariyo mpamvu tugomba kurwanya iryo hohoterwa bakorerwa, tugakangurira ababyeyi kwita ku bana babo ndetse no kwita ku burere bwabo, bakabakurikirana mu buryo bwose, kandi nibabikora neza icyo kibazo kizaranduka burundu"

Akarere ka Kamonyi kari mu turere dufute umubare muto w’abana batewe inda kuko bafite abana 77 mu mwaka wa 2016/2017, mu gihe mu tundi turere baruta abo kuko nk’aka Burera bo basaga 1850.