Published Sunday , on 1 September 2019, 16:12:20 by Uwimana Joselyne

Nyiramatabaro Therese utuye mu murenge wa gacurabwenge mu kagari ka Nkiko umudugudu wa Nataba avuga ko yasobanukiwe akamaro ko kwizigamira ahereye ku giceri abika, akaba agejeje umuryango we ahashimije aho ubu agize imitungo ifite agaciro karenga miliyoni icumi.

Uyu mubyeyi w’imyaka 60 afite abana 7 harimo umwe ufite ubumuga akaba ariwe watumye atangira kwizigamira igiceri kugirango ajye abona amafaranga yo kumuvuza, nyuma aza kubona akuyemo menshi atatekerezaga ahita yiha intego yo gutangira kuzigama igiceri cyose abonye.

Yagize ati, "Bwa mbere njya kureba amafaranga agezemo aho nabikaga mu gasanduka, nasanze harimo ibihumbi 40, ndakomeza, nyuma nkuramo ibihumbi 100 mpita nguramo umurima mu kabande, mpingamo imboga, zeze nzijyaba ku isoko guhera ubwo nkomerezaho nizigamira ,mpita ntangira kujya muri SACCO kubitsayo. Nyuma naka inguzanyo ngura indi mirima ine yo guhingamo imboga nkomereza aho kuko nanabikoraga umugabo atabizi, we yarambwiraga ngo ndashaje ibyo ndimo ni iby’abato ariko nkanga nkabikomeza".

Nyiramatabaro akomeza avuga ko ubu afite byinshi yagize harimo imirima 6, umurima w’ikawa imirima y’ibitoki ngo hari n’ishyamba yaguze ibihumbi 800 ariko ubu avuga ko n’uwamuha miliyoni n’igice atarimuha. Ikindi avuga ko aho umuhungu we w’imfura atuye ariwe wahamwubakiye agiye gushaka, yishyurira abana be ishuri ikindi n’uko ku munsi akoresha abakozi nibura bane. Ubu afite inzu ariho yubaka, yabara muri rusange imitungo agezeho akayiha agaciro katari munsi ya miliyoni 10.

Umuyobozi wa SACCO Gacurabwenge uyu mubyeyi yizigamiramo akaba ari naho ajya afata inguzanyo, Uwizeyimana Christine, avuga ko abagore muri rusange basigaye barasobanukiwe kwizigamira ndetse no kwaka inguzanyo bagakora. Yagize ati "Uyu mubyeyi ari mu bagore bakoresha Banki bizigamira kandi akora neza kuko n’iyo yatse inguzanyo yishyura neza. Yatangiranye na yo igitangira kandi abikora neza nta kibazo".

Mu murenge wa Gacurabwenge harimo SACCO yitwa Ibonemo SACCO Gacurabwenge, ikorana n’abagore benshi babitsa ndetse bakanaka inguzanyo aho mu baliriya bayo 358 bigaragara ko bishyura neza, 174 ari abagore.