Published Sunday , on 22 November 2020, 19:54:06 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu kagari ka Rubirizi, umubyeyi witwa Mujawamariya Alphonsine aratabaza nyuma yo kwamburwa inzu n’abantu bamubwiraga ko baje gushyira imyanzuro y’urukiko mu bikorwa mu gihe we avuga ko atigeze ajya kuburana mu rukiko, kandi ko yari ayimazemo imyaka isaga 17.


Mujawamariya Alphonsine arasaba kurenganurwa

Mujawamariya w’imyaka 54 amaze ibyumweru bisaga 2 aba hanze, akaba avuga ko yari asanzwe afite aho yabaga muri iyo nzu yari yarahawe n’umuzungu mu 2003, avuga ko bakoze ibishoboka byose bakamwambura iyi nzu. Ko bamaze kumenya ko uwayimuhaye atagarutse mu Rwanda bahise bamusinyisha impapuro we agirango n’izo kumufasha nk’uko byari bisanzwe bikorwa, ariko yaje kumenya nyuma ko bwari uburyo bwo kuyimwaka.

Uyu mubyeyi avuga ko kuri ubu ababajwe n’uko amaze ibyumweru bisaga bibiri n’inzu yari yarakodesherejwe n’umurenge ifunzwe, akaba yarabuze uko yahindura imyambaro.

Avuga ko iyo nzu yakodesherejwe ifungwa yageze mu rugo nyir’inzu amubwira ko yabisabwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kanombe. Uyu mubyeyi yagiye kurara ku ibaraza ry’umurenge aho yari kumwe n’abana babiri.

Ubwo twahuraga n’uyu mubyeyi twashatse kumenya aho kuri ubu ari kuba atujyana mu nzu ibamo umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 atubwira ko ariwe umucumbikiye mu minsi atazi kuko yamubonye yandagaye akiyemeza kumutahana.

Umuyobozi w’umurenge wa Kanombe Mapambano Festus yatubwiye ko iyo nzu yafunzwe n’uyu mubyeyi ubwe, ko ahubwo bamubuze ngo ayifungure, tumubajije ibijyanye na yo n’uko yayihawe atubwira ko ibyinshi atabizi birimo amateka ya cyera ataragera muri uyu murenge. Avuga ko uyu mubyeyi akorerwa ibishoboka byose ngo abeho neza.


Inzu yari yakodesherejwe ifungishije ingufuri ebyiri

Ku bijyanye n’inzu avuga ko yari iye akayamburwa, akarere ka Kicukiro kavuga ko byaciye mu nkiko agatsindwa agasabwa gusubiza inzu, ni mu gihe we avuga ko nta na rimwe yigeze ahamagarwa n’urukiko ngo aburane.

Binyujijwe kuri Twitter, akarere ka Kicukiro kagize kati:

Kuri ubu uyu mubyeyi akaba asaba ko yarenganurwa kandi ubuyobozi bukagerageza ku mwumva kuko ubuzima bwe bumumereye nabi aho avugako yajyaga afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Virus ya SIDA kuri ubu akaba amaze ibyumweru bibiri ifungiranye.