Published Wednesday , on 28 March 2018, 01:38:05 by Uwimana Joselyne

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi igaragara muri aka karere basigaye barashyize ingufu mu gukangurira abaturage kugira igikoni cy΄umudugudu, dore ko ngo babona ari byo bizabafasha guhangana n’ikibazo cy’abana benshi bakigaragaraho imirire mibi.

Harerimana Jean Damascène, Umuyobozi w’akakarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yagizeati “Igikoni cy’umudugudu ni kimwe mu bizadufasha kurwanya imirire mibi igaragara muri aka karere kuko turi mu turere icumi twa mbere iki kibazo kigaragaramo, twasanze rero kubishyiramo imbaraga ari kimwe mu bizadufasha kuva munsi y’umurongo.”

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Gahini akagari k’Urugarama baravuga ko kuva batangira kunoza igikoni cy΄umudugudu byafashije kugabanya abana bagaragarwaho n΄ikibazo cy’imirire mibi.

Bapfakurera Assiel, umwe mu bajyana b’ubuzima yagize ati “Kuva twatangira gushyira imbaraga ku gikoni cy΄umudugudu twatangiye kubona inyungu ku babyeyi baba bafite abana bafite imirire mibi, kuko ubu hari n’abo twatangiye kubona baraje bari mu mutuku ariko ubu bageze mu muhondo.”

Abana bafite ikibazo cy’imirire mibi muri aka karere bagera kuri 320. Ni mu gihe kari ku mwanya wa 10 mu turere dufite ikibazo cyo kugwingira kw’abana biturutse ku mirire mibi nk’uko bigaragara mu ibarura rya 2015 ry’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Guteza imbere gahunda y’Igikoni cy΄umudugudu, ikaba ari imwe mu nzira zo kurandura iki kibazo cyane ko icyo gikoni gihuza abaturage ku rwego rw΄umudugudu bakigishwa guteka indyo yuzuye by΄umwihariko ifunguro rigaburirwa umwana uri munsi y΄imyaka itanu.

Akarere ka Kayonza kakaba kari ku mwanaya wa cumi mu turere dufite abana bafite ikibazo cy΄imirire mibi.

Mu mwiherero w΄abayobozi bakuru b’igihugu uheruka, umwanzuro wa 12 uvuga ko hagomba kwihutishwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y΄igihugu y΄imbonezamikurire y’abana bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi.