Published Friday , on 20 December 2019, 08:15:19 by Iritararenga Dieudonne

Mu gace ka Kisumu, muri Kenya imiryango ibiri iri mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’abana babo biyahuye kubera amadeni nyuma y’iminsi ine bakoze ubukwe.

Odipo n’umugore we ngo bahisemo kwiyahura kubera guta umutwe w’aho bazakura ubwishyu bw’amadeni batse. Ni nyuma yo gukora ubukwe buhenze bwa miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana acyenda z’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga asaga miliyoni mirongo irindwi n’enye mu manyarwanda.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru nka Kenya Today, Breaking News n’ibindi byandikirwa muri Kenya, mu rwandiko basize banditse ngo byari bibagoye kubyihanganira kuko ngo no kujya mu kwezi kwa buki nk’uko babipanze bitari gukunda, bagatunga agatoki ababatahiye ubukwe ko baje imbokoboko nta mpano bitwaje.

Bagaye abitabiriye ubukwe bwabo bakaza kurya nta mpano bitwaje, mu rwandiko basize bagiraga bati "Turababaye, dufite isoni n’ikimwaro byo kudatangira ubuzima bushya mu byishimo, kubera mwe, mwaradutengushye ntimwadushimishije nk’uko twari tubibitezeho."

Nk’uko umwe mu banyamuryango yatanze amakuru ku kinyamakuru Daily Statesman, yavuze ko aba bageni bakoresheje amafaranga y’umurengera, bagakorera ahantu hahenze muri Hotel y’inyenyeri 5. Yakomeje avuga ko nka 90% batumiye abantu bo mu by’ubahiro by’ikirenga, VVIPs, n’abanyacyubahiro, VIPs, biteze ko bazabazanira impano zibarirwa mu ma miliyoni y’amashilingi.

Umuturanyi w’umusore, yavuze ko ngo mu gihe yiteguraga ubukwe yigambaga ko azakoresha amafaranga menshi, kuko ngo yizeye ko yatumiye abakire cyane, ngo aho yizeye ko nibura uzatanga impano ya make azazana amashilingi ya Kenya miliyoni n’ibihumbi magana atanu.

Uyu mutangabuhamya yongeye ho ko abitabiriye ubukwe bizaniye indabo n’amafoto gusa.