Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cya Kenya, Cleopa Mailu yategetse ko hakogwa iperereza ku bivugwa ko hari ababyeyi bahohoterwa bishingiye ku gitsina mu bitaro bya leta by’i Nairobi.
@CSMailu has noted social media reports regarding alleged rape of mothers on their way to and from the Newborn Unit at @ KNH.
— Ministry of Health (@MOH_Kenya) January 19, 2018
Bwana Mailu yatanze ubu butumwa abinyujije kuri Twitter, ko azi neza ibivugwa ku "babyeyi bafatwa ku nguvu bagiye cyangwa bavuye mu bitaro ahagenewe impinja mu bitaro" nkuko byagiye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe mu bakoresha Facebook, yavuze ko ababyeyi bafatwa iyo bagiye konsa impinja ziri mu kindi cyumba mu igorofa itandukanye n’iyo barimwo.
Ikibazo cy’umutekano kirakomeye ku babyeyi bafite abana mu cyumba cy’impinja.
Muri ibi bitaro, ibyumba abana bavutse bajyanwamo biri hasi, naho ibyumba by’ababyeyi bikaba mu igorofa ya gatatu.
BBC ivuga ko muri rino joro bivugwa ko hari umugore yahatswe gusambanywa ku ngufu saa cyenda, akizwa no gusakuza atabaza.
Minisitiri w’ubuzima yasabye ubuyobozi bw’ibi bitaro gukomeza umutekano, bakongera bakamuha raporo ku bivugwa bitarenze ku wa mbere.