Published Thursday , on 5 July 2018, 09:40:20 by Bucyibaruta Kabera Samson


Bamwe mu rubyiruko rubarizwa mu idini ya isiramu rwo mu Karere ka Kicukiro rwasaniye inzu umukecuru witwa Kandanga Candida warokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagali ka Busanza.

Uru rubyiruko rwatekereje iki gikorwa mu rwego rwo kugira icyo bakora mu minsi 100 yagenewe kwibuka jenoside, bagasanga bagomba kureba umwe mu barokotse jenoside baha umusanzu. Bamusaniye inzu bayiteraho umucanga ndetse bakaba baniyemeje kuzamushyiriramo n’umuriro w’amashyanyarazi.

Tuyishime Muhammad, umwe muri uru rubyiruko akaba agira ati "Ibi bikorwa by’urukundo ni bimwe mu byo dusabwa gukora mu buzima bwa buri munsi nk’uko tubisabwa na Allah”.

Mukankusi Judith, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Busanza, avuga ko ibi bikorwa by’urubyiruko ari ingirakamaro, ati "Turashima urubyiruko rwifatanyije n’urubyiruko rwa Busanza, iki ni igikorwa gikomeye kandi kigikomeza, bakaba bafite na gahunda yo kumushakira ibiribwa, turabashimira (…)". Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Akarere bukora ibishoboka byose bukaba hafi abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rimwe na rimwe hakaboneka abaterankunga baba hafi ya bo.

Ibikorwa ndetse n’ubufasha bageneye uyu mukecuru bifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 900 000 y’u Rwanda, ibi bikorwa birimo no gushyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu ye kuko yari asanzwe aba mu kizima.