Published Wednesday , on 21 September 2022, 09:18:21 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu maduka yo mu mijyi wa Kigali bavuga ko abazunguzayi babahombya mu bucuruzi bwabo kuko babatwara abakiriya, bagurisha ibyo nabo bacuruza ku giciro kiri hasi cyane kuko bo badatanga imisoro.barasaba leta ko yabafasha gukemura iki kibazo.

Aba,bavuga ko abazunguzayi batangirira abakiliya mu nzira zigana ku maduka yabo,bakabagurisha kuri make;Batewe impungenge n’uburyo iki kibazo kirimo gufata intera ikomeye.

Mukaneza Adela acuruza imyenda yagize ati "Nta mukiriya tukibona, baraza
bakigurira ibizenguruka hariya bakigendera Kandi babahera ku giciro Kiri
hasi y’icyacu kuko bo nta misoro batanga cyangwa se ngo bishyure
ibibanza,tugasaba ubuyobozi ko bwadufasha"

Ugiraneze Allain nawe ni umucuruzi. Ati: "Twaragowe, ntagucuruza .Dutaha ntacyo ducyuye mbese birakabije; abandi badasora nibo bacuruza, twebwe tugatahiira aho. nukuri dukwiriye gufashwa iki kibazo cy’abazunguzayi kigakemuka bakabaha aho bakorera,Wenda twabona amahoro"

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage
Martine Uruujeni avuga ko hakozwe ibarura ry’abazunguzayi,ubu bakaba barigushakirwa aho gukorera.

Ati: "Twakoze ibarura dusanga bose ni 3977, uburero kuko twamenye umubare wabo turi kubashakira aho bazakorera Kandi hagezweho, hazabafasha gucuruza ibyo birirwaga bazunguza hirya no hino,turabizeza ko iki kibazo kigiye gukemuka vuba bidatinze "

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, Umujyi wa Kigali uteganya gukoresha asaga miliyoni 727, 5 Frw mu bikorwa byo guca ubucuruzi bw’akajagari birimo no kubaka amasoko azashyirwamo abazunguzayi.

Gahunda yo gukura abazunguzayi mu muhanda bagashakirwa aho bakorera mu Mujyi wa Kigali, yatangiye mu mwaka wa 2016, ubwo habarurwaga abagera ku
12.197 mu turere twose uko ari dutatu.

Ubu habarurwa abazunguzayi 3977 bagomba gushyirwa mu masoko ari kubakwa, aho muri Nyarugenge habarurwa abagera ku 1921, Kicukiro 952 mu gihe Gasabo habarurwa abagera ku 1104.