Published Monday , on 12 September 2022, 11:14:03 by Aisha Umukobwa

Bamwe mu bimuwe na Leta mu kagari ka Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ku mpamvu z’uko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga barasaba abinangiye kuza kubasura mu nzu batujwemo kugira ngo bahindure imyumvire barengere ubuzima bw’imiryango yabo, na bo bemere kwimuka.

Hashize imyaka irenga ibiri hatangiye igikorwa cyo kwimura aba baturage mu byiciro batuzwa I Busanza mu mudugudu wubatswe mu buryo bugezweho. Ni umudugudu ugizwe n’inzu 420 wubastwe mu buryo bugeretse gatatu.

Imiryango 614 igizwe n’abantu basaga 2000 niyo imaze kuhimukira.Kuva mu ntangiriro kugeza ubu hari abaturage batanyuzwe n’inzu bubakiwe, bagasaba ingurane y’amafaranga abafasha kwihitiramo aho bazatura.

Aba bavuga ko izo nzu zidahwanyije agaciro n’izabo Leta ivuga ko ziri mu manegeka.Abemeye kwimuka bo bavuga ko n’ubwo hari abari bafite ubuso bunini bahawe inzu zitwa nto ngo uburyo zikomeye n’aho zubatse bituma agaciro gahwana.

Kamilindi Vincent agira ati: “Njyewe inzu ndimo narayikunze.ifite ubwiza imbere n’inyuma;hari ukuntu twabaga dufite inzu nyinshi hariya Kangondo ariko zidafite uburambe ugahora usanasana buri kwezi,izi rero yego ntizingana n’izo ariko ubu nshobora kuzamara n’imyaka 30 ntaguze n’ ibati.”

Kamilindi avuga ko yari afite igipangu Kangondo kirimo n’amazu akodeshwa mato (annexes).Ubu atuye mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro.

Avuga ko bitewe n’uko abona abanyamahanga bagenda basatira ako gace ; ateganya kuyivugurura agashyiramo amakaro ku buryo yayikodesha amafaranga menshi we akaba yajya gukodesha ahandi yishyura make, agasaba abatarimuka kuza kubasura.

Ati: “Abadashaka kuvayo ni uko batazi aya mazu.hari n’abatabishaka yewe!na njye nabanje kubyanga iyo mpasura mbere mba narimutse mu bambere.Icyumba kimwe cy’iyi nzu gihwanye na bibiri by’iyo nabagamo,salon na yo wayicamo ikindi cyumba. Nibaze bayasure bekumva amabwire”

Cyiza Donathile na we ati: “ Izi nzu zishobora kuba Atari nini bitewe n’imiryango y’abazanga uko ingana, ariko ikintu njye nazikundiye nshobora kuzamara imyaka myinshi ntarayisana.irakomeye uko nzagenda mbona ubushobozi nzagenda nyicamo ibindi byumva.Abantu bari Kangondo nta mpamvu yatuma bataza.Uwo nagira inama namubwira akaza.”

Umuyobozi ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali avuga ko bakomeje kuganiriza abinangiye.Ahamya ko igiciro cy’ingurane kiri hejuru y’igiteganyijwe.

Ati: “ Uwufite ahantu hafite agaciro kari hagati y’ifaranga rimwe na miliyoni 14 yahawe inzu ifite agaciro ka miliyoni 14, uwufite ahafite agaciro kari hagati ya miliyoni 14 na 25 yahawe inzu y’agaciro ka miliyoni 25.Urumva ko uri hagati na hagati amafarangfa yaburagaho Leta yamwongereyeho kugirango niba ari izo miliyoni 14 zuzure."

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije avuga ko igihe ntarengwa cyo kwimurwa nikigera bose bazimurwa.

Ati: “ Master plan ni itegeko.Uzanga azaba yigometse,iyo wigometse bifite icyo amategeko abiteganyiriza mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.Hariya hantu hagomba kujya igishushanyo mbonera cy’umujyi nk’uko cyateganyijwe,nibareke amabwire barebe inyungu zabo.”

Yakomeje ahamya ko uyu mushinga wo kwimura abaturage wakozwe wubahirije amategeko.Avuga ko mu gikorwa nk’iki iyo hajemo impaka hitabwazwa inkiko. Ngo hari abaturage bagera mu 100 batanze ikirego kandi ubutabera buri kubikurikirana.

Aharimo kwimurwa aba baturage hagenewe kubakwa inzu zo guturamo zigezweho zifite n’ibibuga by’imikino n’imyidagaduro.

Ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali yavuze ko bateganya kubanza guhatunganya bakahashyira ibikorwa remezo by’ibanze bizatuma inzu zizahubakwa zizaba zifite ubudahangarwa.
Akurikije uburyo hitse cyane, ngo kuhubaka mu kajagari nk’uko byari biri byashoboraga kuzateza umwuzure.