Published Thursday , on 18 July 2019, 22:01:29 by Christophe Hitayezu

Mu nama yateguwe na AGRA ku bufatanye na TASAI tariki 17 Nyakanga 2019, haganiriwe ku ishusho ry’aho ubutubuzi bw’imbuto nziza buhagaze ndetse n’ibikwiye kunozwa ngo zirusheho kugera ku bahinzi bazikeneye bose kandi zihendutse.

Mu Rwanda kugeza ubu hari imbuto nyinshi zikivanwa mu mahanga, bikagira ingaruka zirimo gukererwa kugera ku bahinzi ndetse no kuzana zimwe mu ndwara z’ibihingwa n’ibyonnyi biba bidasanzwe mu gihugu, ibi bigira ingaruka ku musaruro abahinzi bakabaye babona.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, RAB, kivuga ko Leta itanga amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyari enye na miliyari eshanu n’igice igura imbuto mu mahanga.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’abanyakenya gikora ubushakashatsi ku mbuto, ’The African Seed Access Index (TASAI)’, bugaragaza ko mu bihugu bisaga 20 byo muri Afurika bwakorewemo, u Rwanda rurimo amahirwe ku bijyanye no gutubura ndetse no gucuruza imbuto.

Mainza Mugoya, umuhuzabikorwa wa TASAI agira ati "U Rwanda rufite amahirwe ko hari inzego zibishinzwe kandi zikora neza kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku muhinzi. Hari amabwiriza asobanutse kandi yubahirizwa".


Mainza agaragaza ibyavuye mu bushakashatsi

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda na Kenya, abakora mu by’imbuto bagaragaje ko ikigero cy’ingufu Leta ishyira mu kurwanya icuruzwa ry’imbuto zitizewee kiri ku kigero cya 72% kandi bikaba ari ibyo kwishimirwa.

Gusa bamwe mu bitabiriye iyi nama basabye ko hari ibiikwiye kunozwa muri ubu bushakashatsi. Kantesi Odette, ni umuyobozi wa sosiyeti yitwa SE&KA itunganya imbuto nziza mu Rwanda, agira ati, "Ubu bushakashatsi ni ukuri, ariko hari aho bagiye bagereranya u Rwanda n’ibihugu bifite ubuso bunini cyane, bikaba byaba byiza ko ibipimo byabo byagenda byibanda ku musaruro uva kuri hegitari hatarebwe igihugu muri rusange".

Prof. Nuhu Hatibu uhagarariye AGRA mu Rwanda, Uganda na Tanzaniya, yasabye ko ubushakashatsi nk’ubu ari bwiza ariko ko ababukora bakwiye kongeramo uko abahinzi bato bagenda bitabira gukoresha imbuto nziza ndetse n’icyo bihundura ku mibereho yabo.


Prof. Nuhu uhagarariye AGRA mu bihugu birimo n’u Rwanda

Mainza avuga ko ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama bizanozwa nabyo bikongerwamo. Asaba ibihugu ko bifasha abikorera kugira uruhare runini mu iboneka ry’imbito nziza, ni mu gihe mu Rwanda uruhare runini rukiri urwa Leta.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yashimye ko ubushakashatsi nk’ubu bufasha igihugu kumenya ahakwiye gushyirwa ingufu, agira ati, “Ubu bushakashatsi bwa TASAI burafasha Leta y’u Rwanda kubona amakuru ayifasha kunoza ubuhinzi kuko gukoresha imbuto nziza bifite uruhare runini mu kongera umusaruro. Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare bwagaragaje ko hagati ya 5.8% na 12.5% by’abahinzi bato no hagati ya 40,2% na 52.1% by’abahinga ku buso bunini bakoresha imbuto nziza”.


Musabyimana ageza ijambo ku bitabiriye inama

Ubushakashatsi bwa TASAI buha amakuru abakora amavugurura n’abafata ibyemezo mu gihugu kumenya aho gushyira ingufu n’ibikwiye kunozwa ngo abahinzi babone imbuto nziza biboroheye kandi ku giciro kidahanitse.