Published Thursday , on 25 October 2018, 20:08:56 by Christophe Hitayezu

Ku wa 26 Ukwakira 2018, Umuryango Unity Club Intwararumuri ufite Ihuriro rya 11 ngarukamwaka rizaganirwamo uburyo uburezi n’uburere byahuzwa hagamijwe kugira umuryango igicumbi cy’indangagaciro zubaka umuryango n’Igihugu hashingiwe ku bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda.

Iri huriro ryateguwe n’umuryango Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ndi umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango’ inahuza na bimwe mu byemezo-ngiro byaganiriweho ubwo hasozwaga Ihuriro rya 10.

Ibyo byemezo birimo gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi ziyubakiyeho, igashyirwamo imbaraga, kwimakaza ubunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, abatuye mu gihugu n’ababa mu mahanga.

Uretse abanyamuryango ba Unity Club iri huriro rizanitabirwa n’abatumirwa barimo abayobozi bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’Igihugu kugeza ku bayobozi b’Uturere na Sosiyete civile, abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu ndetse na bamwe mu bahagarariye inzego z’urubyiruko.

Ubuyobozi bwa Unity Club buvuga ko umwihariko w’uyu mwaka ni uko bitewe n’insanganyamatsiko izaganirwaho, hazatumirwa urubyiruko ruhagarariye abandi, ngo bagaragarize abayobozi ibyifuzo byabo n’uko bafashwa mu kwiyubaka.

Iri huriro rikazaberamo ibiganiro nyunguranabitekerezo kuri "Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango, inkingi y’amahoro arambye mu muryango, hitawe ku rubyiruko by’umwihariko” ndetse na "Tubyirukira aho mwaturaze, uko twahasanze ..."

Umuryango Unity Club Intwararumuri, watangijwe na Nyakubahwa Mme Jeannette KAGAME, akaba ayibereye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga. Uyu muryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”

Mme Jeannette KAGAME, Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Unity Club Intwararumuri

Mu myaka 22 ishize, umuryango Unity Club uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda urumuri “Intwararumuri”, hamaze kubakwa Impinganzima hostels, ‘inyubako’ 5 mu Ntara zitandukanye (ebyiri mu karere ka Huye, imwe mu karere ka Rulindo, imwe mu karere ka Kamonyi n’indi mu Karere ka Kayonza), agenewe Ababyeyi b’Intwaza - bagizwe incike na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Impinganzima Hostel ya Huye yatashywe tariki 29 Nzeri 2017

Unity Club yubatse kandi amazu 20 mu karere ka Rubavu agenerwa Abana b’imfubyi bakuwe mu kigo cy’impfubyi cya Noel de Nyundo muri gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’, ikaba initegura gutuza abandi Babyeyi 50 b’Intwaza (Incike za Jenoside) mu kwezi k’Ukuboza 2018 mu Impinganzima hostel yo mu Karere ka Rusizi.