Published Thursday , on 27 September 2018, 20:49:39 by Jean Claude Muvunyi

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi n’ibiganiro bigamije amahoro,IRDP (institute of Research and Dialogue for Peace) bwamuritswe kuri uyu wa 26 Nzeri 2018, bugaragaza ko gahunda Leta ishyiraho zo kongera umusaruro zitagera ku ntego bitewe n’ubumenyi buke bw’abahinzi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe kuri gahunda yo kongera umusaruro izwi nka CIP (crop intensification program) bugaragaza ko iyi gahunda ikomwa mu nkokora no kuba abagenerwabikorwa batarize bihagije.

Dr. Ndushabandi Eric uyobora IRDP yatangaje ko mu bahinzi 15000, abangana gusa na 6% ari bo bonyine barangije amashuri yisumbuye, 50.1% barangije ayisumbuye naho 42.1% bakaba batarigeze bakandagira mu ishuli.

Dr. Ndushabandi Eric, umuyobozi wa IRDP

Ikindi bwagaragaje ni uko urubyiruko rwayobotse iy’ubuhinzi rungana na 3.7% . Ibi bigira ingaruka kuko uretse no kuba bukorwa n’abakuze cyane, biniyongeraho ko binagorana kubumvisha impinduka bagira mu buhinzi ngo bubateze imebere.

Dr. Karangwa Patrick uyobora RAB na we yemeza ko kuba abakora ubuhinzi batarize bikerereza gahunda yo kongera umusaruro.

Yagize ati: "Tugize amahirwe urubyiruko rwize rukerekeza mu buhinzi, u Rwanda ntirwatinda gutera imbere. N’urutarize ubuhinzi rwajya rushakisha amakuru kuri murandasi maze rugahinga kijyambere."

Dr. Patrick Karangwa, umuyobozi wa RAB

Ubushakashatsi bugaragaza ko aba bahinzi batize batinda kumva ibyakorwa ngo bongere umusaruro.

Gafaranga Joseph umuyobozi w’urugaga rw’abahinzi mu Rwanda rwitwa IMBARAGA yavuze ko iyi gahunda yo kongera umusaruro ifite akamaro gahambaye.

Iyi gahunda yatangiye muri 2007, ikaba igizwe n’ibintu bine: Guhuza ubutaka, gukoresha imbuto nziza n’amafumbire, ndetse no kubika neza umusaruro.

Kuri ubu ubuhinzi mu Rwanda butanga akazi ku basaga 72%.

Abahinzi banatangaza ko batabona amahugurwa ahamije gukurikirana ibihingwa bya bo ndetse no kugena agaciro k’umusaruro igihe wabonetse.