Published Saturday , on 1 June 2019, 14:15:43 by Christophe Hitayezu

Bamwe mu bacuruzi b’imyambaro ny’Afurika n’imitako y’ubukorikori bakorera mu mujyi wa Kigali rwa gati, bavuga ko bahombywa n’ubucuruzi bafata nk’ubuzunguzayi bwitirirwa imurikabikorwa ry’ubukorikori (abandi bita irya Made in Rwanda), bubera mu cyanya cyakumiriwemo imodoka, kiri inyuma y’ibiro by’umujyi wa Kigali, cyizwi nka Car Free Zone.

Abo bacuruzi bavuga ko bishyura ubukode bw’aho bakorera, amafaranga y’isuku, umutekano, ipantanti n’indi misoro ya Leta isabwa, kubegereza abatishyura ibyo byose kandi bacuruza bimwe bakabifata nko kubicira isoko, kuko bashyira ibiciro munsi y’ibisanzwe, n’abakabaguriye bakigira muri Car Free Zone.

Ubwabo ntibapfa kwemera kuvugana n’itangazamakuru. Bavuga ko aho bakorera bahazi badashaka kwikoraho, hari n’uwemeye ko tuganira, afata nk’igice cy’umunota atekereza, arisubira, agira ati “Tuzacuruza uko biri nibitunanira dutahe, iyo utagira ubwoba ntuba ugira ubwenge”, gusa ntitwamenye icyabubateye n’ubwo n’abemeye kutuganiriza bose batubujije gufotora cyangwa kuzagaragaza amazina yabo.

Umwe muri bo agira ati, “Umuntu uzunguza n’ucuruza mu iduka ntago bagurisha kimwe, bariya bashyira ibiciro hasi ugereranyije n’ibiciro bisanzwe kuko bishyura ikibanza gusa. Urugero nk’umupira tugurisha Frw7000 hano, hariya bazawutangira Frw5000 kuko nta misoro azatanga nta n’ubukode bw’inzu”.

Undi ati, “Umwaka ushize babikoraga buri kwezi mu matariki ya nyuma n’igihe hari inama zikomeye, ariko ubu ihorahaho, uyu mwaka baruhutse mu cyunamo gusa”.
Kuba aba bacuruzi bavuga ko bahombywa n’umujyi ari wo wakabarengeye, barasaba impinduka nibura bikajya biba nka rimwe cyangwa kabiri mu mwaka, mu bihe bizwi nk’uko bigenda ku yandi ma murikabikorwa.


Muri Car Free Zone n’ibitari ubukorikori birahacururizwa

Bifuza kandi ko niba ubuyobozi bushaka ko rihoraho, hakubakwa inzu zabugenewe nabo bakazijyamo bakava mu zo bacururizamo ubu, hagacururizwa mu buryo buhoraho. Bavuga ko n’ubwo basabwa kurijyamo ubu batabyemera kuko byabahombya kurushaho, bikabasaba kwishyura kabiri, ari ikibanza (tente) ndetse n’amazu basanzwe bakoreramo kandi n’ubundi ari ahantu hegeranye n’aho bacururiza.

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Bruno Rangira avuga ko ibyo aba bacuruzi bavuga byumvikana ndetse ko bigiye gusubirwamo, bagasuzuma bakareba n’ingaruka bigira ku bandi bacuruzi.

Gusa n’ubwo Rangira avuga ko iririmo ubu ryatangiye tariki 5 Gicurasi rikazasozwa mu mpera z’iki cyumweru (muri Kamena), yaduhamirije ko ridahoraho ndetse ko ritajya rirenza ibyumweru bibiri, ni mu gihe iririmo rimaze ukwezi ridahagaze.

Agira ati, “Akenshi ririya murikabikorwa ritegurwa igihe habayeho inama nini, nk’ubu twariteguye mu gihe cya Tranform Africa, ndumva ryarahereye tariki 5 kandi ntirirenza ibyumweru bibiri. Ni mu rwego rwo gufasha abantu bishyize hamwe kuko hariya ntago haza abantu ku giti cyabo”. Nyamara abacururiza muri ibyo bice bavuga ko abakiriya b’izo nama n’iminsi mikuru nabo baba babakeneye.

Bruno Rangira avuga ko Car Free Zone ifitiwe indi gahunda, ko hari inyigo yamaze gukorwa yo kubyaza umusaruro iki cyanya mu buryo butari ubw’ubucuruzi gusa, ubu hakaba hagishakishwa amafaranga yo kuhatunganya.