Published Wednesday , on 24 April 2019, 23:33:58 by Christophe Hitayezu

Kuva tariki 23 Mata kugera tariki 8 Gicurasi 2019, i Kigali mu nyubako ya MIC hari kubera imurikagurisha ritegurwa na sosiyeti y’ishoramari y’abanyamisi yitwa Smart Egypt, iri murikagurisha rimaze kumenyerwa kabiri mu mwaka mu Rwanda, ubu ribaye ku nshuro ya 11 rikaba ryaritabiriwe n’abacuruzi baturutse mu bihugu icyenda bitandukanye.

Aya ni amahirwe benshi mu baguzi ndetse n’abacuruzi barangura bavuga ko baba bagize kuba begerezwa ibicuruzwa ubusanzwe babona bishyuye ingendo n’amacumbi dore ko hitabiriye ibihugu abanyarwanda bakunze kujya kuranguramo ari byo Misiri (Egypt), Turukiya, Singapore, Malizia, u Buhinde (India), Nepal, Kenya, u Bushinwa (China) na Ghana.

Muhire Fabien ni umwe mu baguzi twahahuriye, yagize ati "Igihe cyose numvise ko iri murikagurisha ryaje ntirishobora kurangira ntacyo nguzemo, narikunze ubwo narizagamo bwa mbere mu 2017 rikibera kuri Stade Amahoro, icyo gihe naguzemo akamashini gatunganya umutobe w’imbuto, ariko na n’ubu karacyari gashya, n’ibindi nagiye nguramo nyuma nakunze ko ari ibikoresho biramba".

Mu kiganiro n’umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha, Natacha Haguma yavuze ko yishimira ko abanyarwanda baryitabira kandi bakarushaho kuryishimira, avuga ko akurikije imibare iheruka, ryitabirwa n’abasaga 200 ku munsi ndetse nko muri weekend ho bakanarenga 500 ku munsi.


Natacha Haguma, umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha ryiswe Egypt and Middle East Expo

Madamu Natacha avuga ko kugurira muri iri murikagurisha bihendukira umuntu, ati "Iyo ugiye kurangura mu bihugu byabo wongeraho itike, icumbi, ibigutunga n’imisoro, iyo uguriye hano rero cyangwa ukanarangura kuko banaranguza, ibyo byose ntibyiyongeraho uhererwa igiciro gisa n’uko wabasanga iwabo".

Asharaf Mouhmud ni umwe mu bategura iri murikagurisha, avuga ko yishimira isoko ry’u Rwanda kuko buri nshuro baje abarisura biyongera kandi abarihashyemo mbere bagashima uburambe n’ubwiza bw’ibyo bariguzemo.

Iri murikagurisha rifungura saa yine za mugitondo rigafunga saa tatu z’ijoro, ryiganjemo ibikoresho byo mu gikoni, imyambaro, intebe zigezweho, ibikinisho by’abana, imitako n’ibindi.