Published Tuesday , on 15 November 2022, 19:49:53 by NONAHA

Kuva ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo kugeza tariki 5 Ukuboza 2022, i Remera mu nyubako ya Notre-Dame des Anges, umanutse gato uva ahitwa kwa Rwahama usa n’ugana mu Giporoso, hari imurikagurisha ritegurwa n’abanyamisiri rimaze kumenyerwa i Kigali mu mwaka hagati no mu mpera zawo rizwi nka ’Egypt & Middle East Expo’.

Iri murikagurisha ryitabirwa n’ibihugu birimo u Buhinde, Misiri, Pakistani n’ibindi bitandukanye kandi n’u Rwanda rukitabira. Abaritegura bashishikariza umuntu wese ukundi ibikoresho byiza kandi bikomeye (original) ko uyu uba ari wo mwanya mwiza wo kubihahira hafi. Bavuga kandi ko banaranguza.

Iri murikagurisha ribamo ibicirizwa bitandukanye birimo imyambaro y’ubwoko butandukanye, ibikoresho byo mu gikoni, intebe, ameza, imitako, ibikinisho by’abana n’ibindi byinshi.

Ibicuruzwa byamaze kugezwa ahabera imurikagurisha