Published Monday , on 12 September 2022, 14:40:28 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu kiganiro cya televiziyo y’u Rwanda “Ishusho y’icyumweru” cyakozwe kuri iki cyumweru taliki ya 11 Nzeri 2022,cyagarutse ku kibazo cya Kangondo na Kibiraro niho Ingabire Marie Immacule yagaragaje uruhande rwe kuri iki kibazo avugako Leta igifitemo uburangare cyane.

Iki kibazo cya Kangondo na Kibiraro cyatangiye kuvugwa muri 2017 ubwo Umujyi wa Kigali watangiye kubarira abahatuye , amafaranga ajyanye n’imitungo
yabo bari bahafite kugira ngo bazimurwe kubw’ inyungu rusange.

Mu biganiro bitandukanye Umujyi wa Kigali wari wemeje ko abazemera bazahabwa ingurane ihwanye n’igenagaciro ryakozwe cyangwa bagababwa inzu zihwanyije agaciro n’izo bari batuyemo.

Inzu zarubatswe bamwe bemeye barazihabwa ariko abandi banga kuzijyamo bavuga ko bakeneye ingurane mu mafaranga, ibintu byatumye bamwe bahitamo kugana iy’inkiko kugira ngo barenganurwe.

Muri Werurwe 2020, Umujyi wa Kigali wagiranye amasezerano n’aba baturage babarirwa imitungo y’aho bari batuye kugira ngo bahabwe inzu gusa bamwe barabyanze.

Ingabire Marie Immacule, umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda), muri iki kiganiro yavuzeko Leta yakoze amakosa akomeye ubwo yahaga bariya baturage ibyangombwa.

Yavuzeko ko kubwe hariya ari ahantu kugeza ubu nta kiremwa muntu cyakagombye kuba kigihari,Ngo Leta yagize uburangare cyane aho yanagiye itanga ibyangombwa byo kubaka.

Ati:”Hariya hantu nahageze inshuro irenze imwe wibaza ukuntu inzu imwe ihiye uko kizimyamwoto zahagera,nibajije uko boga mu gitondo keretse uwambere abyutse saa kumi za mugitondo(…)”.

Yavuzeko hari abantu bakomeza gushyushya abantu mu mitwe ndetse banakunda byacitse ati: "Induru ntabwo irwana n’ingoma niko abanyarwanda babivuze"

yavuzeko Leta iramutse itimuye bariya baturage yaba igize uburangare bukomeye.