Published Thursday , on 31 May 2018, 11:25:21 by Umuhire Valentin

Hashize iminsi igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali gitangiye gushyirwa mu bikorwa. Kimwe mu byaranze iri shyirwa mu bikorwa harimo kwimura abantu no kubatuza aheza hagenewe guturwa, no kwimura ibikorwa by’ubucuruzi hirya no hino mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bikimurirwa ahabugenewe hajyanye n’igishushanyo mbonera.

Ni muri urwo rwego hirya no hino muri uyu mujyi hatangiye kubakwa amazu agezweho cyane cyane ay’ubucuruzi, amazu yo guturwamo agezweho, amashuri n’amavuriro ndetse no kubungabunga ibidukikije. Kugira ngo ibi bibashe kugerwaho Leta y u Rwanda yashishikarije abashoramari kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera bubaka amazu n’amacumbi bigezweho.

Gusa uko iminsi itaha bamwe mu bashoramali batangiye kurira ayo kwarika nyuma yo kubona ko bagenda barushaho kugwa mu gihombo ndetse kuri ubu za Cyamunara zikaba zararushijeho kwiyongera bitewe n’uko bamwe bananiwe kwishyura banki.

Harashyirwa mu majwi inyungu za politiki ziri hejuru y’inyungu z’ishoramari

Iyo uganiriye n’impuguke mu birebana n’ishoramari bavuga ko abashoramari b’abanyarwanda cyane cyane abashora imari mu nyubako zaba izo guturwamo cyangwa amasoko agezweho basa n’aho batabanza kwiga isoko ry’ibyo bagiye gukora ahubwo bagatwarwa n’imvugo z’abanyapolitiki zibashishikariza gusukura Umujyi, guteza imbere imiturire n’ibindi bikorwa by’iterambere, nyamara ntibabanze gukora inyingo z’abazakoresha izo nyubako za bo.

Kenshi ngo aba banyapolitiki bababwira ko bazabafasha mu kubona abakiriya hacibwa utujagari tuvugwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nyamara ahubwo ngo ka kajagari gaterwa na bamwe mu bafata ibyemezo byo kugaca.

Umwe mu mpuguke mu by’ubucuruzi twaganiriye witwa Dr. Bigira Canisius, yagize ati "Uzarebe abubaka amasoko yitwa ko ari aya kijyambere hano mu mujyi wa Kigali. Benshi bubaka amagorofa bashingiye ku cyizere cy’ubuyobozi ko bazaca akajagari k’amasoko ashaje nka Biryogo, Kimisagara, Nyabugogo, Rwezamenyo, Kimirongo n’ahandi.. nyamara iyo aba bashoramari bamaze kuzuza inyubako bategereza abakiriya bagasa nkaho aribo bakwiye gusubira inyuma bakajya kubinginga, rimwe na rimwe bagahora bapfukamye imbere y’abayobozi ngo bace ka kajagari gaterwa n’amasoko ya hato na hato amwe yamaze no guhinduka nk’amanegeka ari ko bigasa nko kugosorera mu rucaca!

Bamwe mu bagafashe icyemezo cyo guca utujagari nibo bafite ibikorwa aho turi

Kimwe n’amasoko ashaje yahoze ari aya Leta adafungwa, mu Mujyi wa Kigali hanavugwa akajagari gaterwa n’amagaraji ya hato na hato akinyanyagiye mu makaritsiye y’Umujyi nyamara abashoramari barashishikarijwe kubaka inyubako igezweho y’aho ayo magaraji agomba gukorera.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko impamvu zituma aya masoko adafungwa ngo abayakoreramo bajyanwe ahajyanye n’icyerekezo bishingiye ahanini ku kuba abayobozi bamwe bagafashe ibyemezo byo kuyafunga ari bo ba nyiri ibibanza biri mu masoko agomba gufungwa.

Uretse n’ibyo kandi ngo hari n’abandi bagiye bayafitemo inyungu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye nk’amashyirahamwe akora isuku, atwara imyanda, acunga umutekano n’abandi mu nzego zitandukanye.

Mu minsi yashize ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwagiranye inama n’abacururiza muri aya masoko ashaje ya Leta , bubwira abayakoreramo ko bagomba gushaka ahandi bajya gukorera kuko ayo masoko atakijyanye n’igihe yemwe ko agomba gutezwa cyamunara abashoramari bakahubaka izindi nyubako zijyanye n’igihe. Ibi byatumye abacuruzi bamwe bafata iya mbere bajya gushaka aho bakorera mu masoko agezweho yubatswe n’abashoramari nk’isoko rya Nyabugogo (Amashyirahamwe Modern Market) ndetse no ku Gisozi, Bishenyi n’ahandi.

Gusa ariko abamaze kugera muri aya masoko ubu bavuga ko babangamiwe mu buryo bukomeye n’abagicururriza muri ya masoko y’akajagari (Biryogo, Rwezamenyo ) yagombye kuba yarafunzwe tariki ya 23 Mata 2018 kuko aribwo yagombaga gutezwa cyamunara.

Aba bacuruzi bavuga ko akarere ka Nyarugenge kabatengushye kakanga gufunga amasoko kari karamaze kubabwira ko bakwimurwamo none kuri ubu abayacururizamo bakaba bica isoko kuko basa n’abatagira aho bahagaze.

Umuyobozi wungurije w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu Nsabimana Vedaste aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ntawabujije abacururiza muri ayo masoko yafunzwe gucuruza! Ibintu byatunguye benshi kumva umuyobozi wo kuri uru rwego ashishikariza abaturage kureka amasoko ajyanye n’igihe ahubwo bakaguma mu manegeka.

Nsabimana yagize ati "Inama njyanama imaze kwemeza ko amasoko agomba kugurishwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera, yadusabye ko tujya kumenyesha abacuruzi icyo cyemezo ko hariho gahunda yo kuyagurisha ndetse ko bashobora kwishyira hamwe kugira ngo nabo niba babishoboye babe banakusanya amafaranga bahagure nk’abantu bahakoreye".

Akomeza avuga ko iyo nama irangiye bamwe mu bacuruzi bahise bafata icyemezo cyo kujya gushaka ahandi bakorera, ati "Gufata umwanzuro wo kugurisha ni kimwe no gufunga isoko ni ikindi, kuko niyo ugurishije ntabwo umushinga uhita ushyirwa mu bikorwa ako kanya, uguze afata umwanya wo gutegura. Nta mucuruzi twigeze tubwira ngo nagire vuba ave aho yakoreraga."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyemezo cyo kwimura abacururizaga mu isoko rya Rwezamenyo na Biryogo kizashyirwa mu bikorwa igihe isoko rizaba ryabonye urigura.

Hari amakuru avuga ko kimwe mu bituma inzego z’ubuyobozi muri Nyarugenge zidafunga aya masoko ngo biterwa n’inyungu zimwe na zimwe zihishe inyuma yaryo. N’ubwo abantu babivugira mu matamatama batinya gutanga amakuru ku buryo bwimbitse bavuga ko uretse no kuba hari abayobozi bamwe bafitemo ibibanza bashaka kubanza gukuramo icya cumi, ngo hari n’abacuruzi bamwe basa n’abagize aya masoko indiri ya magendu cyane cyane imyenda ya caguwa, aho ngo bitwikira ijoro bakaza kuhahamburira amabaro kuko mu masoko agezweho batabitinyuka kubera za Camera zishinzwe gucunga umutekano w’ibihabera.