Published Sunday , on 30 June 2019, 09:16:00 by Christophe Hitayezu

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe bavuga ko batatinyuka kugira inama abana babo yo gukoresha agakingirizo kuko bumva ari nko kubatoza ubusambanyi kandi bihabanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, gusa hari abasanga uwananiwe kwifata bikwiye ko yakifashisha.

Agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe mu kurinda gusama ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina iyo kakoreshejwe neza, kuba umwana cyane cyane umukobwa kuko ari bo kenshi bashukwa yagendana agakingirizo, ni ibintu bitavugwaho rumwe na benshi.

Perezida w’Inama Njyanama mu murege wa Kigina, Ngirinshuti Etienne avuga ko ababyeyi bataragera ku rwego rwo kwerura ngo baganirize abana ku buzima bw’imyororokere, avuga ko nawe ubwo ataha umwana we agakingirizo mu byo amugeera agiye ku ishuri ariko ko we yabimuganirizaho akamenya ingaruka mbi zo gukora imibonano mbuzabitsina akiri muto.

Ngirinshuti avuga ko gutoza abana gukoresha agakingirizo igihe bananiwe kwifata, ari ibintu bigikeneye ingufu mu bukangurambaga kugirango ababyeyi batinyuke, agira ati “Ni byiza kumenya ko umwana afite ingeso mbi, gusa biragoye kugirango ubone umubyeyi ubasha kugira ati basi tora agakingirizo”.

Umubyeyi witwa Buteto Joselyne avuga ko ari byiza ko bakoresha agakingirizo bakirinda gusama igihe kwifata byabananiye, ariko ko nawe ubwe atabona aho ahera agaha umwana cyangwa ngo amusabe kugakoresha, agira ati “Byaba byiza kuba agafite ariko nk’umubyeyi biragoye ko watumuha, byagaragara nko kumushishikariza gusambana, gusa aho gukoresha inshinge, ibinini cyangwa ubundi buryo burinda gusama yakoresha agakingirizo kuko ibindi byo numva byanamugiraho ingaruka kuko aba atarabyara”.

Bamwe mu rubyiruko bemeza ko igihe kwifata binaniranye, ababyeyi bakwiye kureka uburangare byaba na ngombwa utwo dukingirizo bakaduha abana babo, Nkurikiyimana Gabriel ni umwe mu bakiri bato, yagize ati “Ababyeyi benshi ntibazi abana babo, ntanze urugero niga mu wa gatandatu w’amashuri abanza niganye n’umukobwa atwara inda agera igihe cyo kubyara n’ababyeyi be batabizi, ukibaza uti ni gute amazi icyenda yashira umubyeyi atarabimenya, niyo mpamvu rero ikibazo nkibona ku babyeyi, umaze kumenya ko umwana wawe ari umunyangeso mbi, kumupfunyikira udukingirizo nta soni biteye”.

Umukozi wa Profemme Twese hamwe, Umulisa Angelique we asaba abaturage muri rusange kwirinda amakimbirane kuko ari kimwe mu bibuza ababyeyi kubona uburyo bwo kuganiriza abana, ahamya ko kubaganiriza bakamenya uko umuntu atwita n’ingaruka zabyo byagira akamaro mu kwirinda inda ziterwa abana.

Karahamuheto Claudius ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagina, avuga ko gukurikarana ikibazo cy’abana baterwa inda bitakorwaga neza mbere, agendeye ku mibare agaragaza ko abagera kuri 20 bazitwaye mu mezi atandatu gusa uhereye muri Ugushyingo 2018, gusa akizeza ko ubu iki kibazo cyashyizwemo ingufu n’inzego zose.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mubare ari abo ubuyobozi bwabashije kumenya kuko hari n’abatamenyekana, agira ati “Hari n’ababyeyi bataragira umuco wo kubigaragaza ngo tumenye abateye abana babo inda, hari abakibibona nkaho ari amahano cyangwa hari n’abazitewe n’abo mu miryango yabo bakabahishira, cyangwa se hari n’abaziterwa abazibateye bakabaha amafaranga ntibabigaragaze”.

Mu karere ka Kirehe uyu murenge uherereyemo, mu gihe kitageze ku myaka ibiri, ni ukuvuga, kuva mu 2017 kugeza muri Nzeri 2018, habarurwa abana b’abakobwa 1200 batewe inda nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Kirehe, Uwingabiye Alice mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Kirehe tariki ya 14 Ukwakira 2018.

Inama y’Igihugu y’Abagore mu makuru yakusanyije, yasanze abagabo 49 ari bo gusa batanzweho amakuru, bakekwaho gutera inda abo bana.