Published Saturday , on 9 November 2019, 09:36:16 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Nyuma y’uko Kim Kardashian atangaje ko yiteguye gutangiza intambara ku mugabo we umubuza kurimba yitwaje agakiza, kuri ubu uyu munyamideli yemeye kugandukira umugabo we Kanye West.


Ubu amahoro arahinda

Kim Kardashian na Kanye West ni ibyamamare byubakanye ndetse bifitanye abana bane.

Kanye West aherutse gufata umwanzuro wo gukura televiziyo mu byumba by’abana ngo batajya bareba ibintu bibakura mu gakiza, ndetse akura n’imitako yongera ubwiza (make ups) mu cyumba cy’umukobwa we North, kuko ngo asanga bidakwiriye umwana ukijijwe.

Yanasabye umugore we Kim Kardashian ko yagabanya kwambara imyambaro irengereye na make ups zikabije.

Ibi byazamuye uburakari bukomeye kuri Kim Kardashian ndetse atangaza ko agiye gutangiza intambara yeruye ku mugabo we kuko atemeranya nawe.

Kuri ubu inkuru dukesha Dailymail, Kim Kardashian yatangaje ko yumva akwiye kugandukira umugabo we, agira ati, "Nk’umukuru w’umuryango yarahindutse pe! Aho ashaka kujyana umuryango we si habi, dukwiye kumushyigikira. Nk’umubyeyi w’abana 4, uri hafi kuzuza imyaka mirongo ine, hari byinshi ngomba kugandukiraho umugabo, kuko murabizi mu rugo barashwana, intambara ziba zihari, gusa umugabo akomeza kuba umukuru w’umuryango".


Ikanzu nk’iyi Kanye West ntagishaka kubona umugore we ayambaye kubera agakiza

Yakomeje agira ati, "Akibitangira nabonaga ntabyumva niteguye guhangana, akaza ngo tuzimye televiziyo, tuzimure zijye ahandi, dukureho make ups, akatubuza imyambaro imwe n’imwe, numvaga nzakomeza kuba njyewe atazampindura, narinsigaye mufata nk’umubyeyi mubi. Ndabyibuka rimwe niteguraga igitaramo ijoro rimwe mbere y’uko kiba, hanyuma nambara ikanzu arabyanga, ndamubwira nti ngomba kugaragara neza nshyushye mbese nabatwitse, arambaza ati urashaka kugaragarira neza inde utari njye, utwika nde? Yari ikanzu imfashe igaragaza akenda k’imbere. Numvise ndakaye, ntangira kumutonganya nti ungize mwiza ngaragaye neza none byose uje kubizambya witwaza ngo inzira y’agakiza, kuba uri muri iyo nzira ntibivuze ko turi mu bwato bumwe, njye sindi kumwe na we. Sinkamenye ko ndimo kwiyicira roho, n’umwuka w’urukundo mfite mu rugo, yarandetse ahubwo arambwira ati niba utamfitiye impuhwe, utanshyigikiye, abana urabaha uruhe rugero nk’umubyeyi?”

“Nyuma yo kubitekerezaho, naramwegereye turavugana gahoro gahoro ndabyumva, numva ni kuneza ya twembi n’abana bacu by’umwihariko. Ubusanzwe nanjye nkunda gusenga pe, gusa byarantonze mu ntangiriro. Ni umugabo wanjye ngomba kumwubaha nkamwubahisha uko abishaka, narahindutse nubaha ibyo avuga, muri rusange twarumvikanye ubu nta kibazo."


Kim Kardashian yemeye kugandukira umugabo we

Kanye West kuri ubu ni umuntu wavutse bwa kabiri, nk’uko abarokore babivuga, ubu ni murokore, mu minsi ya vuba akaba anitegura gushyira hanze umuzingo, album, y’indirimo yahimbiye kuramya no guhimbaza Imana, Jesus is the King.