Published Monday , on 14 January 2019, 14:23:50 by Christophe Hitayezu


Abagore bo mu muryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kimihurura wo mu karere ka Gasabo, mu nteko rusange yateranye tariki 12 Mutarama 2019, basabwe gushakisha icyo gukora ku badafite ikibinjiriza kuko guhora bateze amaboko basaba abagabo amafaranga ya buri cyose ari ukwisuzuguza.

Nkundimfura Rosette, umuyobozi ucyuye igihe w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Kimihurura, avuga ko kubaka ubushobozi bw’umugore biri mu nshingano z’uyu muryango kuko atabashije guteza urugo rwe imbere atanabasha guteza imbere umudugudu atuyemo, akagari cyangwa Umurenge.

Nkundimfura Rosette yayoboraga uru rugaga arasimburwa kubera kubona imirimomu yindi ntara

Avuga ko umugore ushoboye yirinda kwisuzuguza, yagize ati “Umugore ushoboye niwe uzana impinduka, kandi si uwize kaminuza cyangwa ufite amafaranga menshi, ushoboye ni uzi neza icyo ashaka kandi ashoboye no kugikora, umugore udashoboye ni wa wundi wirirwa mu rugo, kuko iyo wirirwa mu rugo usaba umugabo amafaranga y’umunyu, urukweto rw’umwana, amafaranga y’ishuri ry’abana n’ibindi, mu by’ukuri uba urimo kumuvunisha, ariko kandi nawe uba urimo kwisuzuguza”.

Uyu mubyeyi asaba ko abagore bibumbira mu makoperative bagakora kuko ari bwo buryo bwo kubaka ubushobozi nabo bakagira uruhare mu iterambere, atanga urugero agira ati “Nk’ubu mu gutanga umusanzu w’umuryango, ntago waba usabiriza n’amafaranga 150 ntayo ufite ngo ubashe kugura umunyu, hanyuma nkubwire ngo utange umusanzu, na 500 ntayo wabona kuko urinda kujya gusaba ariko niba hari ibyo ushobora gukora na wa musanzu uzawubona ndetse n’uwo kuremerana uwubone kuko na byo buri mwaka tuba tubifite mu mihigo”.

Mukandori Fransine, umuyobozi mushya w’uru rugaga muri uyu murenge, avuga ko abagore bakwiye gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari, gusa avuga ko imyumvire ikiri inzitizi, yagize ati “Aho mbona hakiri intege nke ni mu myumvire, iki gihugu gifite amahirwe menshi cyane umunyarwandakazi ashoboye kuyabyaza umusaruro yatera imbere, iyo myumvire rero niyo tuzabafasha guhindura bakigirira icyizere bagakora kandi bashobora kugera kuri byinshi".

Avuga ko kuba abazunguzayi benshi ari abagore atari ikintu gihesha abanyarwandakazi agaciro ariko kandi ko bagiye kubakorera ubuvugizi kugirango babashe kujya mu masoko meza biteze imbere.

Bamwe mu bagore babyumvise mbere


Bamwe batangiye kwihangira imirimo

Nyirahirwa Winny utuye mu kagari ka Rugando mu murenge wa Kimihurura, ubu arikorera ibijyanye n’ubukorikora, akora ibikapu n’inigi bikoze mu masaro, ni ubumenyi yungutse ubwo yahagurukaga akajya gushakisha akazi aho yaje guhurira n’ababikora asaba ko bamwigisha.

Nyirahirwa Winny akora ubukorikori bushingiye ku masaro

Agira ati “Ibikorwa byange bishingiye ku masaro, nabitangiye mbibonye ku bagande mbona ndabikunze, hari mu 2010, ndabyiga nanjye ntangira kubikora nk’ubucuruzi, ndetse ngenda mbyigisha abandi bagore ubu maze kubyigisha abarenga 50 kandi birabatunze. Abantu bamwe basuzugura amasaro ariko jye nabibonyemo umugisha ukomeye, birantunze ku buryo ubu binyinjiriza nk’ibimbi magana atatu yaba make ntajye hasi y’ibihumbi ijana y’inyungu ku kwezi”.

Mukakarangwa Petronille we ni umucuruzi w’imbuto, yavuye ku gucururiza mu muhanda ariko ubu ageze ku rwego rushimishije, yabaye umuzunguzayi imyaka ibiri, arabireka akajya agenda ashyira imbuto abantu mu ngo, aza kubireka ubwo bubakirwaga isoko ahitwa mu myembe muri Kimihururo ari na ryo akoreramo kugeza ubu.

Ni akazi kateje imbere Mukakarangwa kuko ubu ageze ku mutungo utari munsi ya miliyoni icumi kuko yaniguriye inzu.


Mukakarangwa Petronille

Aba babyeyo bose bavuga ko babikesha imiyoborere myiza y’igihugu iha agaciro iterambere ry’umugore, bavuga kandi ko kuba mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi byabafashije kuko ari urubuga bahuriramo bakagirana inama zibateza imbere kandi uw’intege nke akunganirwa.