Published Friday , on 23 August 2019, 15:38:25 by Christophe Hitayezu

Abaturage bo mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, bavuga ko hari abasore n’inkumi bava mu ngo bakajya kwishakira indi mibereho bagatererana ababyeyi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Mu bushobozi buke bw’ababyeyi babona yabo n’abo basigaranye mu rugo, udahari wakabaye anabunganira akababera imbogamizi mu kwishyurira umuryango. Bakifuza ko mu byiciro bivuguruye urubyiruko rwakoroherezwa kubona ibyiciro byabo.

Ndimube Jean de Dieu ni umwe mu batuye muri aka gace, avuga ko abana batarubaka ingo bakwiye gukomeza kubarwa ku byiciro by’ababyeyi, ariko hagashyirwaho uburyo boroherezwa kubona ibyiciro byabo ku bwumvikane bw’umuryango, agira ati, “Mbona byaterwa n’ubwumvikane bw’abana n’ababyeyi, hari ukuntu umuntu aba yagiye gupagasa nk’i Kigali wenda mu rugo nta bushobozi buhagije buhari ku buryo bagutangira mituweri. Habayeho uburyo bwo kumvikana mu muryango uwo mwana akitangira ariko yabiherewe uburenganzira n’abagize umuryango, numva ari bwo byaba byiza”.

Nkunzuwera Onesphore we asanga hakwiye gushyirwaho imyaka fatizo umwana avanwa ku cyiciro cy’ababyeyi be, agira ati, “Ni ngombwa ko urubyiruko rukurwa ku babyeyi, hari ubwo ababyeyi baba bageze mu za bukuru bafite nk’abana batanu, nka babiri bakuru iyo bagiye gushakisha ubuzima, baba imbogamizi ku babyeyi, batanga Mituweri ntiyakirwe ngo babanze batangire na babandi badahari”.

Uwitwa Gacinya Stanislas avuga ko akenshi hari n’abana baba bafite ubushobozi bwo kwitangirira mituweri ariko ababyeyi baba babasaba ayabo ngo bongere bishyurire umuryango bakabyanga kuko baziko bari ku byiciro by’ababyeyi, bityo nta yandi mahitamo batabatangiye. Agasaba ko umwana wujuje nibura imyaka 21 yakabaye yitangira Mituweri.

Umwe mu rubyiruko witwa Rwajekare Pascal, we agira ati, “Niba nk’umubyeyi wanjye bamushyize mu cyiciro cya mbere, sinshobora kuguza amafaranga ngo nikorere, icyo kiba kibaye imbogamizi ariko baramutse baduhaye icyiziro cyacu natwe byadufasha”.
Nyirabarigira Philomene we agaruka ku kibazo cy’abakobwa babyarira iwabo, agira ati, “Nk’ubu iyo twabyariye iwacu ababyeyi banga gutangira Mituweri abana bacu, birakwiye ko twajya duhabwa icyiciro cyacu tukabona uko tuyitangira ndetse n’abana bacu”.

Gusa ibi ntibabyumva kimwe n’umubyeyi witwa Twagirayesu, avuga ko abagize umuryango baramutse batandukanyijwe bitaba bikitwa ubwisungane, agira ati, “Ubwo mituweri yazaga, badusobanuriye ko ari ubwisungane, kuko uza nanjye nkaza, hari umuturage wivuza kuko hari mugenzi we watanze, jye numva twakumva kimwe ko ari ubwisungane ahubwo tugashishikariza abantu gukorera hamwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade, avuga ko ahubwo igikwiye ari ukunga imiryango aho kuyitatanya, agira ati, “Aho ibyo bibazo biri ni mu miryango ifite amakimbirane, gufata icyemezo cyo gutatanya imiryango ntabwo byaba ari byo. Turabizi ko ibyo bibazo byose biriho, nk’umuyobozi unyegereye cyangwa ukegera umuyobozi w’Akagali cyangwa uw’umudugudu, ukavuga uti ayange ndayafite ariko runaka yanze kuyatanga, nkananirwa kuyamwaka kandi nkunga umuryango wanyu, ntabwo naba ndi mu nshingano zange”.

Uyu muyobozi yasabye abaturage be kuzavugisha ukuri ubwo hazaba hakusanywa amakuru azifashishwa abaturage bashyirwa mu byiciro bivuguruye, abibutsa ko kutishimira ibyiciro kwagiye kugaragara byanaturutse ku bantu babeshye kubera kutamenya uburemere bw’amakuru batanze, gusa avuga ko ibigenderwaho ngo umuntu ashyirwe mu cyiciro runaka bikwiye kongerwa, kandi n’umubare w’ibyiciro ukongerwa kugirango abari mu cyiciro cyimwe bajye baba bafite ubushobozi bujya kungana.