Published Saturday , on 11 August 2018, 12:14:45 by Christophe Hitayezu

Abahinzi ba Kawa barasaba ko Leta yagira icyo ikora urubyiruko rugakangurirwa kujya no mu buhinzi bwayo kuko abenshi baburimo ari abakuze, bikaba bidatanga icyizere cyo guteza Kawa imbere kuko ititabirwa cyane na ba Rwanda rw’ejo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018 mu marushanwa y’ubwiza bwa Kawa ihingwa mu Rwanda amaze kumenyerwa ku izina rya "Cup of Excellence Awards".

Hakizimana Frederic uhagarariye abahinzi ba Kawa mu Rwanda avuga ko Leta ikwiye gushyiraho gahunda zishishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi bwa Kawa, ati "Iyo urebye usanga abahinzi ba Kawa ari abakuze, birakwiye ko n’urubyiruko rubikangurirwa kugirango mu bihe bizaza intambwe imaze guterwa ku bwinshi n’ubwiza bwa Kawa y’u Rwanda itazasubira inyuma".

Hakizimana Frederic uhagarariye abahinzi ba Kawa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Nsengiyumva Fulgence avuga ko ikibazo cyo kuba urubyiruko rutitabira ubuhinzi kizwi, agira ati "Mu rwego rw’ubuhinzi muri rusange tuzi ko mu bantu bakora mu gihugu 70% bari mu buhinzi, tuzi ko abenshi bakuze ari nayo mpamvu tugira gahunda nyinshi zituma urubyiruko rwinjira mu buhinzi, twatangiriye ku birayi, tujya ku myumbati,tujya mu mboga no mu rutoki ariko twari twavuganye n’ikigo NAEB ko no muri Kawa hajyamo abana barangije ibintu by’ubuhinzi n’ibijyanye na bwo iwabo mu Mirenge bagafasha abahinzi aho mu makoperative n’ibigo bikora ibijyanye n’ubuhinzi.

Kawa ni igihingwa ngengabukungu kinjiriza atari make Leta, uyu mwaka Kawa yinjirije u Rwanda miliyoni 66 z’amadolari ya Amerika mu gihe umwaka ushize yari yinjije miliyoni 58, bivuze ko kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Kamena 2018 hiyongereyeho miliyoni 8 z’Amadolari ku yo Kawa yari yinjije umwaka ushize.

Hahembwe Kawa zihiga izindi

Ibirori byo guhemba Kawa nziza byabanjirijwe n’amarushanwa y’abategurira abakiriya ikawa yo kunywa aho zicururizwa, uwa mbere yabaye Aiden Miller ufite inzu icuruza ikawa itunganyije mu karere ka Musanze.

Mukamana Leoncie wo mu karere ka Nyaruguru avuga ko yari azi ko Kawa n’ubwo ayihinga ari iy’abanyamahanga, ashimishwa no kubona aho bayitunganya ndetse akayinywaho bwa mbere

Nyuma Hakurikiyeho guhemba abatsinze mu marushanwa ya Cup of Excellence nyiri izina, mu barushanyijwe bagera kuri 26, abambere babaye Twumba Coffee y’i Karongi, Cooperative Mayogi y’i Gicumbi iba iya kabiri naho Murundo CWS y’i Nyamasheke itsindira umwanya wa gatatu.

Aba mbere, aba kabiri n’aba gatatu mu ifoto rusange n’abayobozi

Amarushanwa ya Cup of Excellence aba buri mwaka, ubu ni ku nshuro ya 10 yari abaye mu Rwanda. Ni amarushanwa afite intego yo guteza imbere Kawa cyane cyane mu bwiza ndetse no gukangurira abanyarwanda kuyinywa.

Aba ni bamwe mu bahinzi ba Kawa ariko iyi ni inshuro ya mbere bayisomyeho