Published Friday , on 15 June 2018, 20:21:14 by Umutesi Yvette


Mu gihe hasigaye amezi agera kuri 2 ngo hatorwe abagize inteko ishingamategeko, bamwe mu baturage bagaragaza ko ibyo baba biteze mu bo bitorera atari ko babibona kuko bamwe babaheruka babatora, nyamara itegeko nshinga ntiribategeka kwibanda aho bakomoka gusa.

Umwe mu baturage wo mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gashenya, Umwanzintabakure Felecite avuga ko abatowe bose atariko bagaruka kubasura ngo bamenye ibibazo bafite, agira ati "Abo twatoye muri manda ishize baraje mu nama tuganira uburyo umugoroba w’ababyeyi wakorwamo neza n’abandi baturage bafite ibibazo barabibaza, gusa abatowe bose si ko bagaruka inyuma kureba ababatoye nk’intumwa zacu tuba twarasezeranye ko bazatuvugira mu bibazo tuba dufite, urumva ntago tubona abo dutuma, ntitubona n’abatugezaho ayo mategeko baba badushyiriyeho, urumva rero ko abo ntakintu na gito baba batumariye".

Havugimana Callixte na we avuga ko abo batoyo iyo batagarutse baba bababereyemo umwenda, agira ati "niba utoye umuyobozi mugaherukana umuhereza ijwi ryawe ubundi iyo umuhaye ijwi uba umugurije rero iyo atagarutse ntaba akwishyuye, akagenda igihugu kikamutangaho amafaranga ngo ari gukora, ntagaruke kureba abo yasize ugasanga abantu barazitiwe n’ibibazo nta mazi, nta muriro, nta muhanda, nta mashuri, nta mavuriro, ubwo se wavuga ngo uwo muntu waramutoye ngo amare iki? Bakwiye kuza bakumva ibibazo byacu kugirango icyo twabatoreye bagisohoze”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba abo bitorereye batagaruka kubafsha mu bibazo baba bafite bibadindiza mu kwiteza imbere cyane cyane umugore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Munyaneza Charles agira ati “kuba umudepite atorerwa mu karere runaka iyo ageze mu nteko ntago aba akiri umudepite waho yatorewe gusa ahubwo aba abaye umudepite w’abanyarwanda bose, bityo inshingano aba afite azuzuza ku banyarwanda bose n’ubwo bitabujije ko umudepite ashobora gusubira aho yatorewe akaganira na bo ,ariko ntibivuze ko kuba atagiyeyo atarimo kubahioriza inshingano ze”.

Ibi avuga bigaragara mu itegekoshinga ingingo yaryo ya 64 igaragaza ko ari umudepite wa rubanda, igira iti "Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora".