Published Wednesday , on 7 September 2022, 03:40:48 by Aisha Umukobwa

Mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika, AGRF, irimo kubera i Kigali, Ministre w’intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko kugira ngo hakemuke ikibazo cy’ibiribwa bidahagije ku mugabane w’Afrika hagomba kugabanywa ingano y’umusarurow’ibiribwa wangirika utakoreshejwe.

Iyi nama irimo kwiga byumwihariko ku kibazo cy’ibiribwa bidahagije ku mugabane wa Afurika n’uburyo gishobora gukemuka uyu mugabane ukihaza ndetse ugasagurira amasoko.

Ministre Ngirente yagize ati: "Gukemura ikibazo cy’ibiribwa bidahagije muri Afurika bigomba gutangirana no kugabanya umusaruro w’ibiribwa wangirika udakoreshejwe, ubarirwa hagati ya 30% na 40% by’umusaruro wose mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere."

Yongeyeho ko ikoreshwa ry’ifumbire n’imbuto za kijyambere ndetse n’ikoranabuhanga mu buhinzi bishyizwemo imbaraga byakubaka ubudahangarwa bw’urwego rw’ibiribwa.

Ahamya ko Ibi byagerwaho habayeho ubufatanye buhamye hagati ya Leta n’inzego z’abikorera.

Perezida w’ihuriro mpuzamahanga rishinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika, AGRAA, Dr. Agnes Kalibata we yavuze ko Afrika ifite ubushobozi bwo kuba yakwigenga ku biribwa.

Yemeza ko Afrika ifite amahirwe menshi yabyaza umusaruro bityo ingano y’ibitumizwa hanze yayo ikagabanuka cyane.

Iyi nama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ibaye ku nshuro ya 12.

Yitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi baturutse hirya no hino ku isi barimo abanyacyubahiro nk’ abakuru b’ibihugu, abafasha b’abakuru b’ibihugu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bari mu rwego rw’iterambere ry’ubuhinzin’ubworozi. biteganyijwe ko izamara iminsi 5.